Umutoza wa APR FC yaguriwe imodoka y’akataraboneka ihenze cyane[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019
Umutoza wa APR FC witwa Adil Mohammed Erradi,uhembwa akayabo k’ibihumbi 18 by’amadolari ku kwezi,yamaze kugurirwa imodoka nshya ya SUZUKI Vitara yo mu bwoko buheruka gukorwa ifite imiryango 5.
Adil ukorera Frw 600 000 buri munsi,yaguriwe imodoka yo gukoresha mu kazi ke ka buri munsi ifite agaciro kari hagati y’amadolari y’Amerika 21 000 na 35 000 utabariyemo imisoro.
Nubwo iyi modoka itaragera mu Rwanda,amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub nuko uyu mugabo yamaze kugurirwa iyi modoka ihenze cyane.
Umutoza Adil Mohamed Erradi ukomoka muri Maroc,yatoje mu Bubiligi mu makipe y’abato, akora muri Maroc mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,aba umutoza wungirije mu ikipe ya Raja Casablanca.Yatoje kandi ikipe ya Bechem United yo muri Ghana mbere yo kuza mu Rwanda.
Ibitekerezo
None kwitaragera mu Rwanda iriya foto mwayikuyehe