skol
fortebet

Umutoza wa APR FC yatunguranye avuga ko nta makuru afite kuri Pyramids no ku bakinnyi be

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Thierry Froger,yavuze ko nta mashusho ya Pyramids arabona ndetse ko atanazi igihe abakinnyi be bagiye mu makipe y’ibihugu bazagarukira kandi ari kwitegura umukino ukomeye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wa gicuti,uyu Mufaransa yavuze ko nta makuru afite kuri Pyramids.

Yabwiye abanyamakuru ko azi ko iyi kipe yo mu Misiri ari nziza kuko yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse ikaba iri ku mwanya wa kabiri mu makipe meza ku rutonde rwa CAF gusa ko atarabona amashusho yayo ikina.

Bisanzwe bizwi neza ko mbere y’uko ikipe ihura n’indi by’umwihariko yo hanze,umutoza areba amashusho y’uko uwo bahanganye akina ariko muri APR FC ntabwo byakunze ko babona aya Pyramids kandi ari ahantu hose.

Abajijwe igihe abakinnyi be nka Taddeo Lwanga,Pitchou n’abandi bazagarukira mu ikipe bavuye mu bihugu,yavuze ko ’biteye isoni kuba ntabyo azi."

Uyu mutoza yavuze ko ari gukoresha imyitozo ariko ntacyo yabwiwe ku bakinnyi be bagiye hanze.

Ati "Mwabaza ubuyobozi, njye ntabwo mbizi. Abagiye bose ntabwo nzi igihe bazazira, simbizi. Icyo nzi ni uko Ismail (Pitchou) azakina tariki ya 12 (uyu munsi) ariko sinzi igihe azagarukira."

APR FC yari yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu aho umunyezamu Pavelh Ndzila yari yagiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Taddeo Lwanga mu ikipe y’igihugu ya Uganda (bose amakipe yabo yamaze gukina), na Nshimirimana Ismail mu Burundi aho ikipe yabo iri bukine uyu munsi.

APR FC yamaze kwemeza ko kureba umukino wayo na Pyramids bizasaba ko ahasigaye hose ari 5000 FRW.Amatike ni Frw 5000,Frw 10 000 ,Frw 20 000 na Frw 30 000.

Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa