skol
fortebet

Menya icyakuye Jaques Tuyisenge mu mwiherero, Umutoza wa APR FC afata nk’ikosa rikomeye uyu mukinnyi yakoze

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Adil Erradi Mohammed umutoza wa APR FC yavuze ko kubona Jaques Tuyisenge yikura mu mwiherero w’iyi kipe mbere y’umukino wa kiyovu Sport ari ikosa rikomeye yakoze rikamutungura nk’umuntu yafataga nk’umutoza w’ungirije.

Sponsored Ad

Adil Agaruka ku kibazo cya Jacques Tuyisenge, umutoza wa APR FC nyuma yo gutsinda Amagaju 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, Adil yavuze ko uyu mukinnyi yakoze amakosa atajyanye n’urwego rwe.

Ati “Jacques ni kapiteni w’ikipe, yavuye mu mwiherero, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports njyewe Jacques namufataga nk’umutoza wungirije, nka kapiteni ugomba kumfasha abakinnyi bakiri bato, nk’umuntu ugomba kuba intangarugero, ugomba kuhaba igihe ntahari.”

“Imyitwarire ye mbere y’umukino wa Mukura VS ntabwo ikwiye kapiteni, kuri njye mbifata nk’ikosa rikomeye nk’umukinnyi w’umunyamwuga wo ku rwego nk’urwe.”

Amakuru yamenyekanye n’uko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.

Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.

Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.

Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.

Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.

Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatandukana n’iyi kipe.

Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma n’ubwo mu bigaragara atagaragaje umusaruro kuri iyi kipe nk’uwo yari ategerejweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa