skol
fortebet

Umutoza wa Chelsea yahishuye ubutumwa bubi cyane yahawe n’umufana

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Graham Potter wa Chelsea yashimangiye ko amaze iminsi yakira ubutumwa bubi cyane bw’abafana ba Chelsea ariko hari ubwamubabaje cyane.
Uyu yavuze ko yakiriye ibitutsi by’umwe mu bafana umwifuriza gupfa we n’umuryango we kubera ko Chelsea iri kwitwara nabi.
Kuri uyu wa Gatanu,uyu mutoza wa Chelsea utamerewe neza yavuze ko ari kwakira ubutumwa bwisukiranya bumutuka ubundi bukamwibasira.
Chelsea iri ku mwanya wa 10 muri Premier League irasura Spurs nyuma yo gutsinda imikino 2 gusa muri (...)

Sponsored Ad

Umutoza Graham Potter wa Chelsea yashimangiye ko amaze iminsi yakira ubutumwa bubi cyane bw’abafana ba Chelsea ariko hari ubwamubabaje cyane.

Uyu yavuze ko yakiriye ibitutsi by’umwe mu bafana umwifuriza gupfa we n’umuryango we kubera ko Chelsea iri kwitwara nabi.

Kuri uyu wa Gatanu,uyu mutoza wa Chelsea utamerewe neza yavuze ko ari kwakira ubutumwa bwisukiranya bumutuka ubundi bukamwibasira.

Chelsea iri ku mwanya wa 10 muri Premier League irasura Spurs nyuma yo gutsinda imikino 2 gusa muri 14 iheruka gukina muri iyi shampiyona.

Umutoza Potter yagize ati: “Nakiriye ubutumwa butari bwiza burimo abanyifuriza gupfa n’abashaka ko abana banjye bapfa.Ntabwo ari ibintu byiza byo kwakira.

Iyo ugiye mu kazi umuntu runaka akagutuka ntabwo byagushimisha,ukanitwa umuntu mubi kurusha abandi bose mu mateka y’ikipe.

Mushobora kuvuga muti ’ntabwo mbyitayeho’ ariko murabizi ko naba mbeshya kuko buri wese yita kubyo abantu batekereza kuko twese twaremewe guhuza.

Ndashaka gutsinda hano niyo mpamvu byaba ari ubujiji kuvuga ko ntabyo nitayeho.

Ndashaka kubasaba mubaze umuryango wanjye uko ubuzima bwanjye n’ubwabo bumeze ubu.Ntabwo bushimishije na gato."

Ubuyobozi bwa Chelsea bushyigikiye umutoza Potter muri ibi bihe atamerewe neza kubera umusaruro mubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa