skol
fortebet

Umutoza wa Espagne yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yatangaje asingiza Real Madrid

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Espagne Luis Enrique yatangaje amagambo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko muri iyi minsi Real Madrid iri hejuru ya FC Barcelona mu guha Espagne abakinnyi beza,bituma benshi bavuga ko bishobora guteza umwuka mubi mu bakinnyi b’aya makipe yombi ahora ahanganye.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagira Croatia ibitego 6-0 mu mukino Marco Asensio yigaragajemo cyane,Enrique yabwiye abanyamakuru ko Real Madrid iri guha abakinnyi beza Espagne kurusha FC Barcelona yaherukaga gutoza, bitera impungenge benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ko aya magambo y’uyu mutoza ashobora gukurura umwuka mubi hagati y’abakinnyi baturuka muri aya makipe yombi akomeye muri iki gihugu.

Enrique yavuze ko Real Madrid iri hejuru ya Barca mu gutanga abaakinnyi beza mu ikipe y’igihugu

Yagize ati “Icyo nitayeho ni ugushyira mu kibuga ikipe itsinda.Kuba mu bakinnyi babanza mu kibuga harimo abakinnyi ba 6 ba Real Madrid sicyo cy’ingenzi nubwo Real madrid ariyo iri kuduha abakinnyi benshi beza muri iyi minsi,kandi ni byiza kuri njye.”

Real Madrid imaze iminsi izamura abakinnyi benshi bakiri bato ndetse bari guhamagarwa ku bwinshi mu ikipe y’igihugu byatumye benshi bavuga ko amagambo ya Enrique yuzuyemo ukuri nubwo hari bamwe mu bafana ba FC Barcelona batabyishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa