skol
fortebet

Umutoza wa Gasogi United yavuze ku birego ashinjwa byo gukoresha inyandiko mpimbano

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Adel ukomoka mu Misiri, yamaganye ibyari byavuzwe ko akoresha inyandiko mpimbano aho yemeje ko ababitangaje bamwitiranyije n’undi.
Uyu munya Misiri yavuze ko abatangaje aya makuru bamwitiranyije n’undi witwa Ahmed Adel ndetse ko ibyangombwa bye atabiherewe muri Burkina Faso nkuko byagaragajwe.
Ati “Aya makuru nayabonye. Icyemezo cya CAF nicyo, ariko ntabwo ari njyewe, ni undi mutoza na we witwa Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Ahmed Adel ukomoka mu Misiri, yamaganye ibyari byavuzwe ko akoresha inyandiko mpimbano aho yemeje ko ababitangaje bamwitiranyije n’undi.

Uyu munya Misiri yavuze ko abatangaje aya makuru bamwitiranyije n’undi witwa Ahmed Adel ndetse ko ibyangombwa bye atabiherewe muri Burkina Faso nkuko byagaragajwe.

Ati “Aya makuru nayabonye. Icyemezo cya CAF nicyo, ariko ntabwo ari njyewe, ni undi mutoza na we witwa Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe [uwahagaritswe] yaruboneye muri Burkina Faso, urwanjye naruboneye mu Misiri.”

Ahmed Adel akomeza avuga ko uruhushya rwe ari urwa kera, kandi ugereranyije n’urw’uwahagaritswe, zasinyweho n’abantu batandukanye.

Ibyangombwa by’umutoza wa Gasogi United yabiherewe i Cairo mu Misiri ku itariki 19 Nyakanga 2016,bisinywaho n’uwitwa Hicham El Amrani wahoze ari Umunyamabanga wa CAF. Yasinyweho kandi n’uwahoze ari Perezida wa CAF, Issa Hayatou.

Ku munsi w’ejo,nibwo CAF yatangaje amazina y’abatoza batatu bahagaritswe imyaka itanu batagaragara mu bikorwa bya ruhago kubera gukoresha ibyangombwa bihimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa