skol
fortebet

Umutoza wa Kiyovu Sports yahishuye ubuzima buteye agahinda abakinnyi be barimo

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Petros Koukouras,Umutoza wa Kiyovu Sports yabaye umunyakuri avuga ko Abakinnyi ba Kiyovu SC badafite aho kuba ndetse ko badaheruka umushahara.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1.

Uyu mutoza yavuze ko mu ikipe hari ibibazo byinshi ndetse abakinnyi bashaka umushahara wabona n’uduhimbazamusyi bakoreye

Umutoza Petros yagize ati "Ati “Ntabwo nishimye kubera ibihe biri mu ikipe, hari ikigomba guhinduka kubera ko turimo turanyura muri byinshi, abakinnyi ni intwari zanjye uyu munsi kubera ko ibintu turimo guhura nabyo ntabwo nigeze mpura nabyo mu buzima bwanjye, kuri bo kuza bagakina gutya uyu mukino uyu munsi ni ibi igitangaza ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye kubera ko ibyo tunyuramo buri munsi biragoye.”

Uyu mutoza yavuze ko bakora imyitozo rimwe na rimwe kubera ubu bukene.Ati"ntabwo dufite umwanya wo gukora imyitozo buri gihe(…) ntangiye kuvuga ibibazo nonaha twazasoza ejo mu gitondo kandi si nkeka ko dufite uwo mwanya.”

Ubuyobozi ngo buri munsi bubaha amasezerano na we akagerageza kubyumvisha abakinnyi ariko akaba atazi igihe bizamara kubera ko birakomeye cyane.

Ati “Duhabwa amasezerano buri munsi, nshima imbaraga zikoreshwa ariko abakinnyi ngerageza kubatera akanyabugabo buri munsi kugira ngo tugume hamwe ariko ntabwo nizeye igihe ibi bizamara kubera ko birakomeye cyane.”

KIYOVU SPORTS yatsinze ibitego 2-1 MARINES FC bya Yves Mugunga ku munota wa 28 na Brian KALUMBA kuwa 76.Impozamarira ya Marines Fc yatsinzwe na Thaiba Mbonyumwami ku munota wa 86.

Kiyovu Sports yahise igira amanota 12 mu gihe Ikipe y’i Rubavu igumanye amanota atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa