skol
fortebet

Umutoza wa Kiyovu Sports yibasiye bikomeye abasifuzi bo mu Rwanda nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yanenze bikomeye abasifuzi bo mu Rwanda by’umwihariko, Uwikunda Samuel, nyuma yo kumuha ikarita itukura mu mukino usoza iy’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona ikipe ye yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru,uyu mugereki warakaye cyane yise abasifuzi bo mu Rwanda abiyemezi n’andi mazina abapfobya.

Abajijwe icyo Uwikunda yamuhoye, yavuze ko umusifuzi yaje amubwira ngo azibe (aceceke), undi yamusubiza agahita amuha ikarita itukura.

Yagize ati "ni iki kimuha uhurenganzira bwo kuza kumbwira ngo nzibe? Nicyo cyatumye nzamura uburakari ahita ampa ikarita itukura."

Yakomeje ati"Muri iki gihugu niho nabonye abasifuzi b’abiyemezi,abibone
ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha abandi muri Afurika.

Ndi muri Afurika guhera muri 2018 ariko hano baziko bari ku rwego rwiza kandi siko bimeze."

Umutoza Koukouras yari amaze iminsi atamerewe neza cyane ko n’ubuyobizi bw’ikipe ye butari bubanye neza.

Mu mukino wabaye mu mvura, Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 yicara ku mwanya wa gatatu nyuma y’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 2 Ukwakira 2023, wari uwa mbere kuri Kiyovu Sports nyuma yo gushyira ku ruhande Mvukiyehe Juvénal wari umaze igihe ayobora iyi kipe.

Nizeyimana Djuma niwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino gusa Gorilla FC yatangiranye igice cya kabiri penaliti yatewe na Johnson Adeaga ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akuramo umupira neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa