skol
fortebet

Umutoza wa Man United yarakariye bikomeye abakinnyi be

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United yarakariye cyane abakinnyi be kubera kunanirwa gutsinda igitego cya kabiri bigatuma ikipe ya Crystal Palace ibishyura mu mukino wa shampiyona
Man United yari mu nzira zo gufata Arsenal ya mbere muri shampiyona,yanganyije igitego 1-1 na Crystal Palace kuri uyu wa gatatu mu mukino watangiye bigaragara ko uri buyorohere.
Bruno Fernandes yatsindiye Red Devils igitego mu mpera z’igice cya mbere ariko iyi kipe ntiyagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru (...)

Sponsored Ad

Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United yarakariye cyane abakinnyi be kubera kunanirwa gutsinda igitego cya kabiri bigatuma ikipe ya Crystal Palace ibishyura mu mukino wa shampiyona

Man United yari mu nzira zo gufata Arsenal ya mbere muri shampiyona,yanganyije igitego 1-1 na Crystal Palace kuri uyu wa gatatu mu mukino watangiye bigaragara ko uri buyorohere.

Bruno Fernandes yatsindiye Red Devils igitego mu mpera z’igice cya mbere ariko iyi kipe ntiyagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru byatumye yishyurwa ku munota wa nyuma.

Igitego cya Michael Olise mu minota y’inyongera y’umukino,cyatumye United itakaza amahirwe yo kuzuza imikino 10 yikurikiranya itsinda.

Akandi kaga United yahuye nako nuko umwe mu bakinnyi yagenderagaho,Casemiro,yahawe ikarita y’umuhondo yakoreye kuri Wilfried Zaha bizatuma atagaragara ku mukino bazahuramo na Arsenal ku cyumweru.

Umutoza Teh Hag yagize ati "Twatakaje amanota 2.Iyo ugiye gutsinda habura iminota 2 gusa....

Tugomba gukora cyane kugira ngo tubone igitego cya kabiri ariko kutabikora amahirwe yadutwaye amanota abiri.

Twari dufite igitego 1-0.Mu gice cya kabiri twabonye amahirwe menshi yashoboraga gutuma tubona icya kabiri.Nabonye ko tutashakaga igitego cya kabiri.

Biragoye kuvuga impamvu.Ngomba kunenga ikipe yanjye.Mushake icya kabiri."

Abajijwe ku mukino wo ku cyumweru azakina na Arsenal adafite Casemiroyagize ati "N’umukinnyi w’ingenzi kuri twe ni nayo mpamvu turi muri uyu mwanya.Ariko ubwo duheruka gutsinda Arsenal ntitwari dufite Casemiro.Dukeneye kongera kubikora."

Man United iri ku mwanya wa 3 n’amanota 39 inganya na Man City ya Pep Guardiola.Izi zombi zirarushwa na Arsenal ya mbere amanota 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa