skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yemerewe akayabo ko kugura abakinnyi 3 bitwaye neza mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yemerewe amafaranga menshi yo kugura abakinnyi aho yiyemeje guhera kuri 3 bitwaye neza cyane mu gikombe cy’isi.
Nubwo umuryango wa ba Glazer ushaka kugurisha United,ariko urifuza kuyubaka igakomera aho witeguye gutanga amafaranga menshi mu kwezi kwa mbere ikipe ikiyubaka biruseho.
Mu mpeshyi ishize,umutoza Ten Hag yakoresheje miliyoni 230 z’amapawundi agura abakinnyi nka Casemiro, Antony, Lisandro Martinez na Tyrell Malacia.
Umukinnyi wa mbere (...)

Umukinnyi wa mbere Manchester United yiteguye kugura ni rutahizamu wa Benfica umunya-Portugal Gonçalo Ramos w’imyaka 21,gusa ntibizwi niba Erik ten Hag azamubona mu kwa mbere nkuko ESPN ibitangaza.

Uyu azaba aje nk’umusimbura wa Cristiano Ronaldo baheruka gutandukana mu bwumvikane.

Amakuru aravuga ko uyu musore ashobora kugurwa miliyoni 30 z’amapawundi ari nayo ari mu masezerano ye.

Uwa kabiri ushobora kugurwa na Man United ni Umuholandi,Coady Gakpo,nawe wigaraje cyane mu gikombe cy’isi gusa biravugwa ko anashakwa cyane na Real Madrid.

Umutoza Ten Hag arifuza kandi Umunyamerika Christian Pulisic nawe wigaragaje mu gikombe cy’isi gusa bisaba kumvikana n’ikipe ya Chelsea n’ubundi itamukoresha cyane.

Aba bakinnyi ngo Manchester United ibabonye muri uku kwezi kwa mbere ngo yaba ikoze ku mutima umutoza Ten Hag.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa