skol
fortebet

Umutoza wa Mozambique yavuze ku cyakorwa kugirango Amavubi agere muri CAN

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwe na Mozambique, kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, umutoza wa Mozambique, Chiquinho yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy’Afurika rugomba kumuha akazi.
Gutsindwa uyu mukino bikaba byahise bishyira akadomo ku nzozi z’u Rwanda zo kuba rwabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Mozambique akaba yavuze ko u Rwanda yari yize neza imikinire yarwo.
Yakomeje avuga ko igice cya mbere cyari (...)

Yakomeje avuga ko igice cya mbere cyari gihagije ngo abe yamaze kwica imikinire y’u Rwanda wabonaga ko rwasatiraga cyane runyuze ku mpande.
Ubwo ikiganiro n’itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise ababwira ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy’Afurika basigarana nimero bakazamuvugisha ko ari we uzabatwarayo.

Ati "Niba mushaka kujya mu gikombe cy’Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo."

Mu gihe hasigaye umukino umwe usoza itsinda, Amavubi yamaze kuva mu mibare y’ibihugu bishobora kubona itike y’igikombe cy’Afurika aho ubu ari urwa nyuma n’amanota 2, Benin ifite 5, Mozambique 7 mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa