skol
fortebet

Umutoza wa Mukura VS yagaragaje impungenge zikomeye afite mbere yo guhura na APR FC

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza Haringingo Francis utoza Mukura VS yatangaje ko nyuma y’umukino baheruka gukina na APR FC bagatsindwa igitego 1-0 I Huye,atishimiye imisifurire ndetse afite impungenge ko byakomeza kubaho gusa yifuza ko imisufurire yazaba myiza mu mukino wo ku wa Gatanu wa ½ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Mukura VS imaze igihe itagera muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro,imaze iminsi yitegura ikigugu APR FC ndetse umutoza wayo Haringingo yabwiye ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru ko abasifuzi nibatabogama ashobora kuyitungura akayikuramo.

Mukura VS irasha gusezerera APR FC

Yagize ati "Turifuza ko imisifurire yaba myiza nibyo twifuza, naho ku ruhande rwacu, ikipe yanjye iriteguye neza, abakinnyi bose barahari uretse Nkomezi Alexis niwe wababaye mu myitozo y’uyu munsi ariko na we dutegereje kureba uko azaba ameze ejo.

Ni ibintu bitoroshye gusezerera APR FC,ni ikipe ikomeye , iheruka no gutwara igikombe cya Shampiyona . Ubu ifite Morale iri hejuru ariko natwe tumeze neza kandi abakinnyi bafite ubushake (motivé),ndibaza ko ntakidashoboka mu mupira w’amaguru.Ubu ingufu zose turi kuzishyiramo ngo dukuremo APR FC, ibindi bikazaza nyuma."

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi wabaye tariki 17 Gicurasi 2018 ku munsi wa 23 wa shampiyona, APR FC yatsinze Mukura VS i Huye igitego 1-0 cyatsinzwe na Issa Bigirimana gusa Haringingo anenga bikomeye imisifurire ya Twagirumukiza Abdul wasifuye hagati mu kibuga ndetse avuga ko yababajwe cyane n’ibyemezo yafataga mu mukino byatumye ikipe ye itishyura iki gitego.

Haringingo yasabye abasifuzi kutazabogamira ku ruhange rumwe

Mukura VS yageze muri ½ isezereye ikipe y’Amagaju muri ¼ ku gitego 1-0 mu mikino yombi,izahura na APR FC ku wa Gatanu w’iki cyumweru I Huye yo yageze muri iki cyiciro isezereye Police FC ku bitego 3-0.Kwinjira muri uyu mukino bizaba ari 1000 FRW na 3000 FRW.

Mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza Sunrise na Rayon Sports, uteganyijwe ku itariki 6 Kanama 2018 kuri stade Mabati I Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa