Umutoza wa Uruguay yavuze amagambo akomeye kuri Cristiano Ronalo barahura uyu munsi
Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018
Umutoza Oscar Tabarez w’ikipe ya Uruguay yasingije bikomeye rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Portugal baracakirana uyu munsi avuga ko kuri we abona nta mukinnyi mu ikipe ye wamuhagarika ndetse bagomba gushyira hamwe kugira ngo bamuce intege.
Uyu mukambwe w’imyaka 71 yabwiye abanyamakuru ko Cristiano ari umukinnyi wa mbere ku isi ndetse bigoye kuvuga ko Godin wenyine yamuhagarika,ahubwo abakinnyi be bagomba gukorera hamwe bakamubuza gukina.
Tabarez yavuze ko nta mukinnyi mubo afite wahagarika Ronaldo
Yagize ati “Cristiano ni umwe mu ba rutahizamu ba mbere ku isi.Afite ubuhanga bwinshi kandi budasanzwe kandi niwe muyobozi wa Portugal.Nta muntu n’umwe Wabasha kumufata mu ikipe yacu.nTabwo ari Godin ndetse nta n’umwe.Tugomba gukorera hamwe ndetse tugahuza umukino nkuko twabigenje mu mikino iheruka.
Cristiano Ronaldo na Portugal ye baratana mu mitwe na Uruguay uyu munsi ku I saa mbili z’umugoroba mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi aho ikipe irabasha gukomeza izahura n’irarokoka hagati ya Argentina n’Ubufaransa barakina uyu munsi saa kumi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *