skol
fortebet

Umutoza wa Zimbabwe yatangiye gukanga Amavubi mbere y’uko bakina

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Zimbabwe Sunday "Mhofu" Chidzambwa,yatangaje ko bagomba gutsinda u Rwanda bagahesha ishema igihugu bahagarariye mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wahamagaye ikipe yuzuyemo amazina akomeye akina mu makipe azwi i Burayi,yavuze ko bazubaha u Rwanda nk’ikipe ariko barutsinde.

Ati" Tububahe ariko ntitubatinye, tugomba gukina umupira wacu, tugahatana iminota 90, tukabona intsinzi ku bw’igihugu duhagarariye."

Uyu mutoza wa zimbabwe yamaze guhamagara ikipe ikomeye azakoresha akina n’amavubi irimo abakinnyi nka:

Marshall Munetsi ( Reims /France)
Isaac Mabaya ( #Liverpool)
Marvellous Nakamba ( Lutton / England)
Andy Rinomhota ( Cardiff City)
Prince Dube ( #AzamFC)
Tinotenda Kadewere ( #Lyon / France)
Leon Chiwome ( Wolves)
Tawanda Maswanhise (Leicester City)
Jordan Zemura ( Udinese)

Umukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe uteganyijwe kuwa 15/11/2023 kuri Huye Stadium.

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izakirira Nigeria mu Rwanda kuwa 19/11/2023 muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kubera ko nta kibuga cyujuje ibisabwa ifite.

Zimbabwe ni imwe mu makipe ari mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba iri kumwe n’u Rwanda, Nigeria, Lesotho na Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa 01 Ugushyingo nibwo FERWAFA yatangaje ko Spittler watoje Bhutan, Nepal, Mynmar U15 ariwe mutoza mushya w’Amavubi.

Inshingano za mbere afite n’ugushaka itike y’igikombe cy’Isi ahereye kuri Mozambique ya Munetsi agakurikizaho Afurika y’Epfo ya Percy Tau.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa