skol
fortebet

Umutoza Wade yavuze icyatumye atsindwa na Gasogi United anatanga ubutumwa bukomeye

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Mauritania, Mohamed Wade yavuze ko ari gukorera mu buryo bugoye bigatuma atsindwa gusa atari iheba kuko amanota andi makipe amurusha yayakuramo.

Sponsored Ad

Bwana Wade yavuze ko amanota 9 APR FC yamurusha iramutse itsinze umukino wa yo w’umunsi wa 16 atari amanota menshi ku buryo atayakuramo.

Yagize ati "ntabwo ibihe ntozamo byoroshye, abakinnyi ku munota wa nyuma baragenda ngo bagiye mu kiruhuko, ikiruhuko cya Noheli ni iki? Bafite amasezerano bagomba kuyubaha."

Yavuze ko kuba APR FC yatsinda umukino wayo w’umunsi wa 16 ikabarusha amanota 9 igikombe kitaba kigiye,ngo kuko amanota 9 ari amanota make kuyakuramo byashoboka cyane.

Ati "Amanota 9 ni imikino 3, amanota 9 ni imikino 3, ni byo cyangwa si byo? Kubera iki? Amanota 9 ni imikino 3 kandi hasigaye imikino 14."

Mohamed Wade ntiyigeze agaragaza ubushobozi buhambaye mu mikino yose yatoje Rayon Sports byanatumye itakaza amanota menshi muri shampiyona.

Gasogi United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 16 wa shampiyona wabaye ku wa Gatanu, tariki 12 Mutarama 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yahakanye amakuru avuga ko Umutoza Mohamed Wade yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1.

Yabwiye IGIHE ati “Oya”

Wari umukino wa mbere mu yo kwishyura nyuma y’ukwezi amakipe yari amaze ari mu kiruhuko.

Gasogi United yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 21, mu gihe Gikundiro yagumye ku wa kane n’amanota 27 muri Shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa