skol
fortebet

Umuyobozi w’ikipe yarashwe n’abagizi ba nabi nyuma y’uko itsinzwe

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Colombiya yitwa Tigres FC, Edgar Paez, yararashwe arapfa nyuma y’uko itsinzwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko ubwo uyu mugabo w’imyaka 63 yari atashye mu rugo ari mu modoka n’umukobwa we nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Atletico FC ibitego 3-2,yarashwe n’abagabo babiri bari kuri moto hafi ya sitade.

Umukobwa we yarokotse ubu bwicanyi nta gikomere na gito afite bituma abayobozi batangira iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Iyi kipe yagize ati: "Umuryango wa Tigres n’umuryango wa siporo bababajwe n’iki gikorwa.

Ubwitange yagize muri iyi kipe ndetse n’ubushake yagize mu guteza imbere siporo mu karere kacu byasize ikimenyetso simusiga ku bantu bose bagize amahirwe yo kumumenya."

Fernando Jaramillo, Umuyobozi w’umupira w’amaguru mu babigize umwuga muri Colombia (DIMAYOR) unayobora shampiyona y’ababigize umwuga, yababajwe n’urupfu rwa Paez.

Jaramillo ati: "Yarangwaga no kubaha inshuti ze,ibitekerezo bye byiyubashye kandi bikomeye ndetse n’urukundo yakundaga siporo twese dukunda: umupira w’amaguru."

Hazafatwa umunota umwe wo kwibuka Paez mu mikino ibiri iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa