skol
fortebet

Umuyobozi w’umupira muri Espagne amerewe nabi azira gusoma ku munwa umukinnyi watwaye igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Espagne, Luis Rubiales, aranengwa nyuma y’amashusho yagaragaye afashe imyanya ye y’ibanga ari iruhande rw’umwamikazi Letizia n’umukobwa we Sofia w’imyaka 16.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi w’umupira w’amaguru yateje impaka kandi asoma ku munwa umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore, Jenni Hermoso nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi kuri iki cyumweru.

Ibi yabikoze ubwo bari mu muhango wo gutanga iki gikombe i Sydney nyuma y’uko Espagne itsinze Ubwongereza igitego 1-0.

Uyu mukinnyi wa Esipanye yavuze ko gusomwa n’uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko,nyuma y’umukino atigeze abikunda ubwo yari live ku mbuga nkoranyambaga aganira n’abafana.

Benshi bavuze ko iki gikorwa ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Irene Montero,Minisitiri w’Uburinganire muri Espagne yavuze ko Rubiales yakoze amakosa.Ati "Ntabwo dukwiriiye kumva ko gusoma umuntu atabishaka ari ikintu gishobora kubaho.

Ni bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore bakunze guhura nabwo kandi kugeza ubu tubona tutashobora kubica."

Iona Belarra,Minisitiri w’Uburenganzira bwa rubanda we yagize ati "Niba bakora biriya igihugu cyose kibibona,ntacyo batakora bihishe.

Ihoterwa rikorerwa abagore rikwiye gucika."

Rubiales yagerageje guseka abamunenga ashimangira ko ari ugusomana umunwa ku wundi ’hagati y’inshuti ebyiri zishimira ikintu zagezeho’ anasaba abantu kwirengagiza ’ibicucu.’

Uyu kandi yasomye ku itama uwatsinze igitego cyatanze igikombe Olga Carmona.Ibyishimo byari byamurenze cyane.

Uyu ari kotswa igitutu cyane aho benshi bari kumushinja guhohotera Hermoso ndetse basaba ko yeguzwa.

Nyuma yo kubona ibintu byahinduye isura, Luis Rubiales, yasabye imbabazi nyuma yo gusoma ku munwa uyu mukinnyi Jenni Hermoso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa