skol
fortebet

Umuyobozi w’umupira muri Espagne yanze kwegura kubera gusoma umukinnyi watwaye igikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Luis Manuel Rubiales Béjar,Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne yanze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yo gusoma ku itama umukinnyi wa Espagne wari umaze kwegukana igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo amaze iminsi ku gitutu cyaturutse ku gikorwa yakoze cyo gusomana na Jennifer Hermoso Fuentes ubwo Espagne yari imaze gutwara igikombe cy’Isi cy’abagore tariki 20 Kanama 2023 muri Australia.

Nkuko Breacher report yabitangaje,uyu mugabo yanze kwegura nyuma yo kubihatirizwa avuga ko ibyabaye byari byumvikanweho.

Yumvikanye kenshi avuga ngo ntabwo negura mu nama ya Spanish FA ndetse yemeza ko gusomana byumvikanweho ndetse ko ari akantu gato.

Uyu kandi yahise aha amasezerano y’imyaka 4 umutoza w’ikipe y’abagore Jorge Vilda,n’umushahara wa miliyoni 2 ku mwaka.

Manuel Rubiales w’imyaka 46 yasomye Hermoso w’imyaka 33 mu ruhame kandi atari umugore we cyangwa umukunzi we,ubwo iki gihugu cyari kimaze kwegukana Igikombe cy’Isi gitsinze u Bwongereza igitego 1-0 ku Cyumweru.

FIFA n’abayobozi batandukanye muri Espagne n’ahandi, ntibishimiye iki gikorwa byatumye akanama ngenga myitwarire ka FIFA kiyemeza gutangira gahunda yo kumwigaho.

Uyu mugabo yabanje kwita injiji abamunenze ko yasomye uyu mugore ariko ibintu byamubayeho byatumye yiyemeza gusezera.

Hermoso watsindiye Espagne ibitego byinshi mu mateka yayo,yavuze ko ibyabaye kwari ukwishimira igikombe bari batwaye gusa mbere y’aho kuri Instagram yabwiye abafana ko atabikunze.

Uyu muyobozi yokejwe igitutu n’abanyapolitike bo muri Espagne bamushinja ivangura rishingiye ku gitsina gusa yanze kwegura nubwo byari byavuzwe ko yabivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa