skol
fortebet

Umuyobozi wa APR FC yahaye inama ikomeye abakinnyi yatuma bisubiza umwanya wa mbere

Yanditswe: Monday 12, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru chairman wa APR FC ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru basuye ikipe ya APR F.C aho iri kubarizwa mu karere ka Rubavu.
Mu butumwa yahaye abakinnyi chairman wa APR FC yongeye kwibutsa abakinnyi ko bahuza imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bitware neza mu kibuga.
Yagize ati: Nta minsi myinshi ishize turi kumwe murabona ko amanota ari hagati yacu nandi makipe atari menshi kuyakuramo tukisubiza umwanya wacu niyo ntego (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru chairman wa APR FC ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru basuye ikipe ya APR F.C aho iri kubarizwa mu karere ka Rubavu.

Mu butumwa yahaye abakinnyi chairman wa APR FC yongeye kwibutsa abakinnyi ko bahuza imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bitware neza mu kibuga.

Yagize ati: Nta minsi myinshi ishize turi kumwe murabona ko amanota ari hagati yacu nandi makipe atari menshi kuyakuramo tukisubiza umwanya wacu niyo ntego kuko abahuje imbaraga bagera kuri byinshi ndongera kubibasaba muhuze n’ibitekerezo hagati yanyu kugira ngo tubone intsinzi dukwiye.

Muracyafitiye umwenda abafana bacu kandi mugomba kuwubavamo mutsinda, ejo murakirwa na Rutsiro F.C nta kipe tugomba guha icyuho zose ni ukuzitsinda abafana nabo ndabizi babari inyuma ntimubatenguhe rero mubahe ibyishimo.

Mu ijambo rye, Maj Gen Eric Murokore yababwiye ko ingabo zibatekerezaho cyane aho ziri hose kandi zibategerejeho byinshi.

Yagize ati: Ingabo aho turi hose dutekereza ku ikipe yacu kuko n’ Abanyarwanda kandi aho turi hose turashyigikirana rero duhari kubwanyu tubatera ingabo mu bitugu kandi tubizeyeho intsinzi ni mudushimishe kandi murabishoboye.

APR F.C irakirwa n’ikipe ya Rutsiro kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu guhera ku saa Cyenda zuzuye zo kuri uyu wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa