skol
fortebet

Umuyobozi wa APR FC yasubije abifuza ko umutoza Froger yirukanwa

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yasubije abibaza ku hazaza h’umutoza Thierry Froger ko azasoza amasezerano ye y’umwaka yahawe.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ku ngingo nyinshi zitandukanye

Ku mutoza yagize ati " Umutoza turamwishimiye kuko ni uwa mbere muri shampiyona, mu mezi 4 cyangwa 5 ntabwo yaba ahinduye, amenye byose ku bakinnyi be, hari ikipe mwari mwabona iturusha bigaragara. Ntabwo umutoza umumenya mu mezi 3, ntituri ikipe ibyuka ikirukana umutoza. Tugomba kumuha umwanya, afite amasezerano y’umwaka kandi azawutoza ushire."

Cairman Richard yavuze ko nta kibazo kiri hagati y’abakinnyi nka Shaiboub na Bindjeme n’umutoza Thierry Froger avuga ko impamvu bamwe badakina ari amahitamo y’umutoza.

Ati " Nta mutoza wakwifuza gutsindwa, ibyo akora byose atekereza ko ari ibisubizo, amahitamo ye ni amahitamo tekiniki."

Froger amaze kunganya imikino 6 muri 13 mu gihe imyinshi baheruka kunganya ari 9/30 muri shampiyona ya 2019.

APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports ni iya 3 iyirusha inota.

Niyo ifite ubwugarizi bwiza bwa shampiyona, yatsinzwe ibitego 7 mu mikino 13 = 0,5 by’igitego ku mukino, Rayon Sports yatsinzwe ibitego 9 = 0,69 by’igitego ku mukino.

Niyo kipe rukumbi itaratsindwa umukino muri shampiyona. Ikurikirwa na Rayon Sports yatsinzwe umukino umwe.

Ni iya kabiri kimwe na Rayon Sports mu gutsinda imikino myinshi 7. Musanze na Police FC nizo zatsinze imikino myinshi 8.

Kimwe nka Gorilla FC nibo bamaze kunganya imikino myinshi 6 muri shampiyona.

Amakipe 3 niyo yanganyije umukino umwe gusa (Police, Sunrise, ...), Rayon Sports yanganyije 5.

Bamaze gutsinda ibitego 16, ubusatirizi bwa bwa 5 bwa shampiyona nyuma ya Rayon Sports 20, Bugesera 19, Police 18 na Musanze 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa