skol
fortebet

Umuyobozi wa Kiyovu yongeye kurema agatima abayovu bamaze igihe mugahinda

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ahandinda gakomeye Abayovu bamaranye iminsi , Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal, yabibukije ko urugamba rw’Igikombe cya Shampiyona rugikomeje ndetse abasaba kuzajya kuyishyigikira ku mukino wa nyuma izakinira i Muhanga ku Cyumweru, tariki 28 Gicurasi 2023.
Abakunzi ndetse n’abayobozi ba Kiyovu Sports bashenguwe no gutakaza umukino wari kubaha amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0 tariki 21 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Nyagatare. (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ahandinda gakomeye Abayovu bamaranye iminsi , Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal, yabibukije ko urugamba rw’Igikombe cya Shampiyona rugikomeje ndetse abasaba kuzajya kuyishyigikira ku mukino wa nyuma izakinira i Muhanga ku Cyumweru, tariki 28 Gicurasi 2023.

Abakunzi ndetse n’abayobozi ba Kiyovu Sports bashenguwe no gutakaza umukino wari kubaha amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0 tariki 21 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Nyagatare.

Kiyovu Sports yarushaga APR FC amanota atatu mbere y’uyu mukino, yababajwe no kwakira inkuru ko Ikipe y’Ingabo zakiniraga isaha imwe yatsinze Rwamagana City ibitego 4-1 kuri Stade ya Bugesera.

Ibi byatumye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifata umwanya wa mbere ica ku Rucaca aho ubu zinganya amanota 60, zigatandukanywa n’ibitego 10 kuki iyi yambara umukara n’umweru izigamye ibitego 25.

Shampiyona ya 2022-23 isigaje umukino umwe ngo ipfundikirwe, APR FC izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Kiyovu Sports yo izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28 Gicurasi.

Nubwo ari aya makipe benshi baha amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko inyuma yayo hari Rayon Sports izajya gusura Sunrise FC iherutse kubabaza Kiyovu Sports.

Mu mibare na Rayon Sports iracyafite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihe aya makipe yombi ayiri imbere yaba atsinzwe cyangwa se akanganya mu gihe Gikundiro yatsinda umubare w’ibitego byiyongera kuri 17 izigamye, ikaba yarenza 25 bya APR FC. kuri Kiyovu Sports ho ntibyaba ikibazo kuko izigamye 15.

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal wababariye i Nyagatare, yabwiye abafana b’iyi kipe ko urugamba rutararangira ndetse ko bagomba kuza ari benshi bagashyigikira ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa Shampiyona.

Yagize ati"Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana kuguma inyuma y’ikipe yabo kuko hari ibitarakorwa i Muhanga."

Yakomeje agira ati "Turasaba abafana kwitabira umukino wo ku cyumweru kuko ikipe irabakeneye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa