skol
fortebet

Umuyobozi wa RFTC ishami rya Musanze yatoje Musanze FC itsinda Rayon Sports

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Musanze yari imaze imyaka 5 idatsinda Rayon Sports yaraye ibigezeho ibifashijwemo n’umuntu utarigeze yiga ubutoza ndetse ukora imirimo isanzwe.
Umukino w’umunsi wa 11 wageze Musaze FC idafite abatoza babiri, yaba Frank Ouna ukomoka muri Kenya wagiye iwabo kwivuza, na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso uri muri Uganda, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mukwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC bwakubise hirya no hino, (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Musanze yari imaze imyaka 5 idatsinda Rayon Sports yaraye ibigezeho ibifashijwemo n’umuntu utarigeze yiga ubutoza ndetse ukora imirimo isanzwe.

Umukino w’umunsi wa 11 wageze Musaze FC idafite abatoza babiri, yaba Frank Ouna ukomoka muri Kenya wagiye iwabo kwivuza, na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso uri muri Uganda, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mukwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC bwakubise hirya no hino, busanga icyemezo cya nyuma ari ugushaka uwabafasha gutoza uyu mukino mu bantu bo mu ikipe.

Ubuyobozi bwaje guhuriza kuri Rwamuhizi Innocent usanzwe ari visi perezida w’ikipe.

IGIHE kivuga ko nta cyemezo na kimwe agira kimwemerera gutoza umupira w’amaguru,kuko akazi ke ka buri munsi,ari umuyobozi wa RFTC ishami rya Musanze, ku buryo ubuzima bwe bwose yabuhariye ubucuruzi n’ubwikorezi bw’abantu.

Mbere y’amasaha 24 acyemera izi nshingano, yahise akura Nyandwi Saddam ku rutonde rw’abakinnyi azifashisha, uyu akaba yaranakiniye Rayon Sports. Yazize gusuzugura umwe mu bayobozi babana n’ikipe.

Rwamuhizi yegeranyije ikipe, ku munsi nyirizina yinjira kuri Stade Ubworoherane nk’ushinzwe ibikoresho by’ikipe cyangwa Kit Manager, atangiye gutoza abantu bagwa mu kantu.

Ni icyemezo cyagizwe ibanga rikomeye kugeza atunguye abafana ku mukino nyirizina, ubundi atsinda Rayon Sports bitego 2-0.

Rwamuhizi yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko uwo ari we wese muri Musanze FC yakwifuza kubona aho yacisha inama ze ngo ahangamure igihangange nka Rayon Sports, cyari kimaze iminsi kidakorwa mu jisho na Musanze FC.

Yagize ati "None wowe uwaguha ayo mahirwe wayanga? Twaricaye nk’ubuyobozi twishakamo uwasimbura umutoza ngo ajye kunganira umutoza wongera imbaraga abakinnyi ndetse na Drogba (Imurora Japhet, Team Manager) hanyuma bahitamo njye kuko nsanzwe nkunda umupira, nywusobanukiwe kandi n’ibitekerezo ntanga mu ikipe bumva byubaka. Nanjye nemeye ntazuyaje, niko kumbona hariya."

"Ikipe ni iyacu, turayikunda, ntabwo twayitererana, twakora igishoboka cyose igatsinda. Noneho bigeze kuri Rayon Sports twari tumaze imyaka itanu tudatsinda biba ari urundi rwego, ni yo mpamvu inshingano twazifatiye kandi wabonye ko twageze ku ntego yacu."

Ikindi kidasanzwe, ni uko nta cyemezo kimwemerera gutoza agira, ariko byarangiye atoje kandi ikipe ye iratsinda.

Ahamya ko nta mpungenge z’ibihano ashobora guhabwa. Ati "Ko ntari umutoza se ngo nzasubira kuri ntebe, bazampana bankuye he?"

Ku rundi ruhande, biragoye kumva uburyo umuntu utamenyereye gutoza ikipe y’umupira w’amaguru, yabashije gusoma umukino, agatsinda ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, itozwa na Haringingo Francis, umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda.

Yakomeje ati "Ikipe yanjye nsanzwe nyisobanukiwe neza ntabwo byangoye, hari inama natanze zihindura umukino. Reka nguhe urugero, ni njye wabwiye umutoza Idrissa ko ba myugariro ba Rayon Sports bananiwe, yakuramo rutahizamu Eric Kanza akamusimbuza (Munyeshyaka Gilbert) Lukaku kandi byatanze umusaruro kuko twakomeje gusatira cyane birangira tubonye ibitego bibiri."

"Ni ubwa mbere natozaho mu buzima bwanjye ariko byandenze kuko na n’ubu sindiyumvisha ko ari njye watsinze igihangange Rayon Sports, ndaye nganira n’itangazamakuru kuko mwamenye ko hari igikorwa nakoze."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa