skol
fortebet

Umwana wa David Beckham yishimye hejuru se nyuma y’aho Arsenal itsinze Man United

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana wa David Beckham witwa Romeo Beckham yamuserereje cyane nyuma y’uko Arsenal afana itsinze United se yakiniye igihe kinini ndetse akaba ari nayo yari ari gufana ku cyumweru.
Nyuma y’uko Arsenal itsinze Manchester United ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona wo ku cyumweru,Romeo wari kumwe na se kuri Emirates basohotse baganira ari nabwo bifashe n’ifoto.
Uyu Romeo yari yambaye furari y’amabara ya Arsenal ariyo umutuku n’umweru.
Romeo ukinira ikipe ya Brentford B,yerekanye ibyishimo nyuma (...)

Sponsored Ad

Umwana wa David Beckham witwa Romeo Beckham yamuserereje cyane nyuma y’uko Arsenal afana itsinze United se yakiniye igihe kinini ndetse akaba ari nayo yari ari gufana ku cyumweru.

Nyuma y’uko Arsenal itsinze Manchester United ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona wo ku cyumweru,Romeo wari kumwe na se kuri Emirates basohotse baganira ari nabwo bifashe n’ifoto.

Uyu Romeo yari yambaye furari y’amabara ya Arsenal ariyo umutuku n’umweru.

Romeo ukinira ikipe ya Brentford B,yerekanye ibyishimo nyuma yo gutsinda kwa Arsenal abwira se David gusinzira agaheza kuko yatsinzwe.

Abinyujije kuri Instagram,Romeo yabwiye se ati " Usinzire cyane papa @davidbeckham."

Uyu Romeo yanyuze mu ishuri rya Arsenal gusa kuri ubu ari muri Brentford ndetse se akunda kumushyigikira ku mukino imwe n’imwe.

Uyu musore ukina hagati,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu afana Arsenal kandi se ari umunyabigwi wa United cyane ko yanayizamukiyemo.

Arsenal ya Romeo iri ku mwanya wa mbere muri Premier League n’amanota 50 mu gihe United ya David Beckham ari iya 3 n’amanota 39.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa