skol
fortebet

Umwe mu bayobozi ba Etincelles FC yeguye nyuma yo guterwa mpaga

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kabanda Innocent wari Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles FC yeguye nyuma y’uko iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu itewe mpaga na Musanze FC ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona yari yakiriye kuri Stade Umuganda ku wa Kabiri, ariko ikabura imodoka y’imbangukiragutabara.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu yeguye nyuma y’uko abayobozi bagenzi be bamujugunyiye inshingano kuri uyu mukino,byaviriyemo iyi kipe guterwa mpaga.

Amakuru aravuga ko uyu Kabanda yari afite ibihumbi 10 FRW gusa byo guhemba abakora ubutabazi ku kibuga,atari afite 40 FRW byo kwishyura Ambulance.

Uyu mugabo ngo yababajwe nuko yaba ba Visi Perezida b’ikipe n’abandi batigeze bakora inshingano zabo nyuma y’aho Perezida atari yabonetse.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC kuri Stade Umuganda mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Uyu mukino ntabwo wabaye kuko Etincelles FC yatewe mpaga kubera kubura imbangukiragutabara (Ambulance) ku kibuga.

Ubusanzwe ngo Etincelles FC ifitanye amasezerano n’Ibitaro by’Akarere ka Rubavu byo kubaha Ambulance ku mikino yose bakiriye.

Icyo iyi kipe iba isabwa ni ukwandikira ibi Bitaro mbere bakabamenyesha igihe uwo mukino uzabera ndetse ngo bakishyura ibihumbi 40 FRW.

Kuri iyi nshuro bivugwa ko nk’ibisanzwe byakozwe, umunyamabanga w’iyi kipe ari we wabikoze ndetse akizezwa ko Ambulance ihari.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri bakomeje kuvugana bizezwa ko ihari kugeza saa 14h53’ babwiwe ko Ambulance itakibonetse mu gihe umukino wari saa 15h00’.

Babajije impamvu babibwiwe bakererewe, babwiwe ko bahamagaye umunyamabanga w’ikipe nk’umwe mu bantu bavuganaga kuri Ambulance maze basanga nimero ye itariho.

Iminota y’umukino yageze iyi mbangukiragutabara itaraboneka harengaho na 15 iteganywa n’amategeko,birangira itewe mpaga ku bitego 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa