skol
fortebet

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports amerewe nabi kubera kujya gufana APR FC yambaye umwenda wayo

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akanama nkemurampaka mu ikipe ya Rayon Sports, Bwana Rukundo Patrick yagaragaye yambaye umwambaro wa mukeba wabo ya APR FC,ubwo yanganyaga 0-0 na Pyramids FC yo mu Misiri, mu mikino y’amajonjora ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Rukundo Patrick uyobora Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yagaragaye kuri Pelé Stadium yambaye umwambaro wa APR FC ku mukino iyi kipe mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakije umuriro kuri uyu muyobozi bamushinja inda nini mu gihe abandi bavuze ko uyu ari umufana wa APR FC wayobye akabazamo.

Rukundo yavuze ko impamvu yambaye uyu mwenda ari uko APR FC ihagarariye u Rwanda ndetse yagiye kuyishyugikira ngo ikomeze.

Rukundo Patrick yasabye imbabazi mu butumwa ati "Niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi."

Mbere y’ubwo butumwa yari yemeye ko iyo foto ari iye ndetse avuga ko ari igitekerezo cye bwite yagize ndetse we kitamubangamiye.

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports abonye iyi foto ya Rukundo yagize ati "Tuyime amayira!
Tuyime amayira!
Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo.
Nshuhuje Perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa @rayon_sports Bwana #Rukundo Patrick."

Murego Philemon nawe uzwi cyane mu bakunzi ba Rayon Sports nawe yagize ati "Muri iyi minsi ibendera ry’abatinganyi mu rusengero none umurayon agaragaye mu mwambaro wa mukeba."



Ibitekerezo

  • Uwo yarakwiye guhita yirukanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa