skol
fortebet

Umuyobozi wa Rayon Sports wagiye gufana APR FC yambaye umwenda wayo yeguye

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rukundo Patrick wari Perezida wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye kuri uwo mwanya,nyuma yo kwitabira umukino wa APR FC na Pyramids FC yambaye umwambaro w’iyi Kipe y’Ingabo z’igihugu.

Sponsored Ad

Patrick RUKUNDO wari umuyobozi w’akanama Nkemurampaka muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’amafoto ye yambaye umwambaro wa APR FC, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe.

Nubwo mu ibaruwa atavuze impamvu yafashe uyu mwanzuro, Rukundo yabwiye Radio B&B FM UMWEZI ko yeguye kugira ngo atange umutuzo.

Rukundo Patrick uyobora Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yagaragaye kuri Pelé Stadium kuri iki cyumweru yambaye umwambaro wa APR FC ku mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League yanganyije na Pyramids 0-0.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakije umuriro kuri uyu muyobozi bamushinja inda nini mu gihe abandi bavuze ko uyu ari umufana wa APR FC wayobye akabazamo.

Mu gitondo,Rukundo yavuze ko impamvu yambaye uyu mwenda ari uko APR FC ihagarariye u Rwanda ndetse yagiye kuyishyigikira ngo ikomeze.

Rukundo Patrick yasabye imbabazi mu butumwa ati "Niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi."

Ubusanzwe Patrick RUKUNDO afite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ni umufana ukomeye wa Rayon Sports unayifasha kenshi, akaba yaranabaye umubitsi mu gihe cy’imyaka 2 kuri Komite ya Gacinya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa