skol
fortebet

Umwongereza usiganwa kuri moto yakoze impanuka arapfa

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubwo yari mu irushanwa ribanza rya “ Isle of man TT”Umwongereza w’imyaka 48 Davey Lambert ukina umukino wo gusiganwa ku ma moto uzwi nka “Superbike “yakoze impanuka ikomeye yatumye akomereka cyane byanamuviriyemo gupfa.
Uyu mugabo wari uzwi cyane muri uyu mukino yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Nyuma y’iyi mpanuka yahise yurizwa indege yerekezwa mu bitaro bya Aintree mu mugi wa Liverpool aho yaje kugwa.
Abagize umuryango wa Nyakwindera babinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook bagize (...)

Sponsored Ad

Ubwo yari mu irushanwa ribanza rya “ Isle of man TT”Umwongereza w’imyaka 48 Davey Lambert ukina umukino wo gusiganwa ku ma moto uzwi nka “Superbike “yakoze impanuka ikomeye yatumye akomereka cyane byanamuviriyemo gupfa.

Uyu mugabo wari uzwi cyane muri uyu mukino yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Nyuma y’iyi mpanuka yahise yurizwa indege yerekezwa mu bitaro bya Aintree mu mugi wa Liverpool aho yaje kugwa.

Abagize umuryango wa Nyakwindera babinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook bagize bati “Mu kababaro kenshi tuboneyeho umwanya wo kubamenyesha ko kuri uyu wa kabiri 19:50 ko Davey yitabye Imana akaba akikijwe n’umuryango we n’inshuti ze.Dushimiye abaganga bose bakoze uko bashoboye kose ngo barokore ubuzima bwe.”

Abashinzwe gutegura iri rushanwa yakinaga basohoye itangazo ryo kwihanganisha abagize umuryango w’uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa