skol
fortebet

Umwongereza yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6 yahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas igasorezwa i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare.
Vernon watsinze nyuma yo gucika abandi anyonze n’imbaraga muri metero nkeya gusa bagiye kugera ku murongo, yakurikiwe na Emilien Jeannière wa TotalEnergies, Mulueberhan Henok wa Green (...)

Sponsored Ad

Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2023 nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 52 ku ntera ya kilometero 115,6 yahagurukiye kuri Kigali Golf Resort & Villas igasorezwa i Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare.

Vernon watsinze nyuma yo gucika abandi anyonze n’imbaraga muri metero nkeya gusa bagiye kugera ku murongo, yakurikiwe na Emilien Jeannière wa TotalEnergies, Mulueberhan Henok wa Green Project Bardiani na Fiorelli Filipo bakinana.

Mugisha Moïse wa Team Rwanda, ni we Munyarwanda waje hafi, aba uwa 21 anganya ibihe n’abandi bose bamubanjirije. Abandi baje kuri ibyo bihe barimo Masengesho (Team Rwanda) wa 34, Muhoza Eric (Bike Aid) wa 41 na Bigirimana Jean Nepo (May Stars) wa 49.

Umwongereza Chris Froome wa Israel-Premier Tech, uri gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, yasoreje ku mwanya wa 44.

Nsengimana Jean Bosco wageze i Rwamagana ayoboye isiganwa, yaguye ndetse byatumye asoza ari ku mwanya wa 87 aho yasizwe amasegonda 36. Gusa, intego ye y’umunsi yayigezeho kuko amanota yo kuzamuka i Kibagabaga na Ntunga, ni we wayegukanye.

Ni ko byagenze kandi ku Munya-Nouvelle Zélande James Fouche wa Bolton Equities bageranye i Rwamagana. Na we yabaye uwa 89 asizwe iminota ine n’amasegonda 13.

Abakinnyi bane ba nyuma (kuva ku mwanya wa 90 kugeza ku wa 93) ni aba May Stars yo mu Rwanda. Abo ni Hakizimana Félicien wasizwe iminota 12 n’amasegonda umunani, Nsengiyumva Shemu wasizwe iminota 15 n’amasegonda 33, Simon Aytesegeb Aron na Brhane Abel (basizwe iminota 32 n’amasegonda 44).

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 20 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira muri Kigali Car Free Zone kerekeza i Gisagara ku ntera y’ibilometero 132,9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa