skol
fortebet

Umwuka mubi hagati ya Adil Mohamed na Manishimwe Djabel watumye babwirana amagambo akomeye

Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Adil Erradi arashinja abakinnyi kudatanga umusaruro by’umwihariko kapiteni wa APR FC,Manishimwe Djabel,batacyumvikana.
Mu minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1,umutoza Adil Mohamed yabwiye itangazamakuru ko atazi ikibazo abakinnyi be bafite cyane ko batitanze uko yabyifuzaga muri uwo mukino.
Yagize ati "Sinzi ikibazo kiri mu ikipe abakinnyi bari gukina nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyababayeho kuva ku mukino wa Rwamagana City, ntabwo nzi uko bimeze (...)

Sponsored Ad

Umutoza Adil Erradi arashinja abakinnyi kudatanga umusaruro by’umwihariko kapiteni wa APR FC,Manishimwe Djabel,batacyumvikana.

Mu minsi ishize ubwo yari amaze gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1,umutoza Adil Mohamed yabwiye itangazamakuru ko atazi ikibazo abakinnyi be bafite cyane ko batitanze uko yabyifuzaga muri uwo mukino.

Yagize ati "Sinzi ikibazo kiri mu ikipe abakinnyi bari gukina nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyababayeho kuva ku mukino wa Rwamagana City, ntabwo nzi uko bimeze rwose.

Kuva twasezererwa na US Monastir twakoze imyitozo bisanzwe kandi abakinnyi bari bameze neza ariko sinzi ikibazo bafite mu mutwe."

Uyu mutoza yatunguranye avuga amagambo akomeye kuri kapiteni w’ikipe,Manishimwe Djabel,ashinja kumutsindisha.

Ati "Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC."

Yakomeje kandi avuga ko uyu mukinnyi ahora ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko akaba atajya ahabwa umwanya wo gukina bitewe n’urwego rwe.

Djabel aganira na Radio 1,yagize ati, “ Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba ukurimo.”

Ibintu byo guterana amagambo hagati y’umukinnyi n’umutoza ntibisanzwe muri APR FC,benshi biteze kureba imyanzuro ifatwa cyane ko iyi kipe izwiho gutanga ibihano biremereye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 5, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itsinda Marines FC ibitego 2-0

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 77′ icya kabiri gitsindwa na Mugisha Bonheur ku munota 89′.

Adil yari yakoze impinduka uhereye mu izamu ku buryo nibura abakinnyi 7 mu basanzwe babanza mu kibuga batari bahari.

Ababanje mu kibuga bari basanzwe babanzamo ni Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ishimwe Christian na Mugunga Yves gusa.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 17 Ukwakira aho izakina n’ikipe ya Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3 wa shampiyona,uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa