skol
fortebet

Umwuka mubi uri muri Rayon Sports watumye Eng. Erneste Nsangabandi yegura ku mwanya w’umunyamabanga wa komite nkemurampaka

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Uwari umunyamabanga wa komite nkemurampaka ya Rayon Sports, Eng. Erneste Nsangabandi yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu zitandukanye zirimo n’umwuka mubi uri muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Uyu Nsangabandi yavuze ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu zinyuranye zirimo ko nta byishimo bari guha abafana,umwuka utari mwiza hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bigatuma bamwe bikorera ibyo bishakiye no kuba Komite itaruzuza inshingano zayo nkuko bikwiriye.

Kuwa 20 Mata 2020 nibwo hatangiye umwuka mubi mu ikipe ya Rayon Sports waturutse ahanini ku ibaruwa perezida Munyakazi Sadate yanditse avuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashwe icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo kuva muri Werurwe 2020 kubera ibihe bya Coronavirus.

Ibaruwa abakinnyi bashyikirijwe,yagiraga iti “Dushingiye ku masezerano y’Umurimo dufitanye, dushingiye kandi ku bihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu cyacu kirimo ndetse n’Isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’Umurimo dufitanye, nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezeranywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri ikubereyemo, izakomeza kuwuguha uko ibishoboye. Umushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongera kuzuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye.”

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi yari yasohotse.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Kuwa 23 Mata 2020,Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye ibaruwa yirukana Micheal Sarpong nyuma y’aya magambo yatangaje ko perezida Munyakazi Sadate nta bwenge afite bwo kuyobora Rayon Sports y’ubukombe.

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yateranye amagambo na Kapiteni w’ikipe Rutanga wamusaba ko ikipe yishyura abakinnyi ukwezi kwa Gatatu kuko bagukoze kugeza kuwa 15 Werurwe 2020.

Nyuma y’amabaruwa aba bombi bandikiranye cyane,ubuyobozi bwemeye ko buzishyura abakinnyi ukwezi kwa 2 n’ukwa 3 hanyuma andi mezi batakoze bakayigomwa.

Rayon Sports isanzwe ikoresha hafi ya miliyoni 32 Frw ku kwezi, ihemba abakozi bayo bose.

Ku munsi w’ejo tariki ya 05 Gicurasi 2020, hasohotse ibaruwa Ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse butumira Komite Nyobozi y’ikipe mu nama yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2020 guhera saa kumi (16h00’) kuri Mattina Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Fan Base yavuze ko muri iyi nama yanatumiwemo abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports, Komite iyobowe na Munyakazi Sadate yatumijwe kugira ngo itange ibisobanuro ku buzima bw’ikipe muri iki gihe, imikoranire hagati ya komite n’izindi nzego ndetse n’imikoranire hagati ya Rayon Sports n’abaterankunga barimo SKOL Brewery Ltd, Airtel, Radiant n’abandi.

Itsinda ry’abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever, ryahise ryandika ibaruwa yaryo, rimenyesha Fan Base ko ryitandukanyije n’icyo cyemezo ndetse ko ryahagaritse uwari ubahagarariye muri Fan Base, Mushimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic, wari na visi perezida wa Fan base kubera ibyo ngo bamukurikiranyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa