skol
fortebet

Unai Emery yahishuye abakinnyi 2 batumye ikipe ya Liverpool ikomera cyane

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal yavuze ko gutsinda ikipe ya Liverpool uyu mwaka ari ikizamini kigoye cyane kubera abakinnyi bayo 2 bakomeye barimo Mohamed Salah na myugariro Virgil Van Dijk uhagaze neza cyane.

Sponsored Ad

Unai Emery urasura Liverpool uyu munsi muri Premier League,yavuze ko ubwo yari mu ikipe ya PSG yashatse gusinyisha Mohamed Salah ubuyobozi butinda kubimwemerera yigira muri Liverpool,none yayihinduye ikipe ikomeye we na Virgil Van Dijk.

Emery yavuze ko Salah na Virgil aribo bakinnyi bazamuye Liverpool

Yagize ati “Mu myaka 3 ishize Liverpool yari ifite ikibazo gikomeye mu bwugarizi ariko yaguze Van Dijk.Yashoye neza amafaranga yayo none kuri ubu iri mu makipe meza cyane ku isi.Ubu uramutse urebye abakinnyi 5 bakomeye kurusha abandi ku isi,Mohamed Salah abarimo.”

Emery udahabwa amahirwe uyu munsi,yashoboye kunganya na Liverpool igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye ku kibuga Emirates Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa