skol
fortebet

Undi muyobozi wo muri FERWACY yeguye

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Karangwa François, wari wasigaye ayoboye iri Shyirahamwe by’agateganyo nyuma y’igenda rya Murenzi Abdallah, na we yeguye.

Sponsored Ad

Karangwa yanditse agira ati "Mbere na mbere ndabashimira icyizere mwari mwarangiriye cyo kuba Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY. Mboneyeho kandi kubamenyesha ko mbaye mpagaritse izo nshingano uhereye uyu munsi."

Yakomeje agira ati "Mbijeje inkunga yanjye mu gukomeza guteza imbere umukino w’amagare."

Karangwa François ni we wari wasigaye ayoboye FERWACY by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Murenzi Abdallah wari Perezida w’iri Shyirahamwe mu mpera za Kanama.

Umwanya wa Visi Perezida wiyongereye ku izatorerwa mu matora azaba mbere ya tariki ya 21 Ukwakira 2023. Undi ni uw’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, warimo Munyankindi Benoît, wegujwe n’Inteko Rusange Idasanzwe yo ku wa 9 Nzeri kubera ibyaha birimo itonesha akurikiranyweho n’ubutabera.

Karangwa weguye, yari umwe mu barambye mu buyobozi bwa FERWACY kuko yabaye Visi Perezida wa Kabiri ku ngoma ya Bayingana Aimable mu 2018.

Yakomerejeho ubwo Murenzi Abdallah yatorerwaga kuyobora iri Shyirahamwe mu Ukuboza 2019 ndetse no muri manda y’imyaka ine yatangiye muri Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa