skol
fortebet

Update:Minisitiri Mimosa wavugwaga ko yatawe muri yombi yagaragaye ku kibuga cya LDK

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri muri Minisiteri ya Siporo (MINISPOC), Aurore Mimosa Munyangaju yagaragaye ku kibuga cya Lyce de kigali (LDK) ku mukino wahuje Espoir BBC na NBA Academy.

Sponsored Ad

Yari kumwe n’abandi bayobozi bakunda umukino wa Basketball nabo bari bawitabiriye.

Barimo Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré, Umuyobozi wa NBA muri Afurika Victor Williams, Perezida wa FIBA muri Afurika Anibal Manave, Umuyobozi wa FIBA mu Karere Dr Alphonse Bilé na Visi Perezida wa BAL John Manyo-Plange bakurikiye umukino wahuje Espoir BBC na NBA Academy.

Umukino warugamije kwerekana impano y’abakinnyi bato bakina imbere muri Afurika ukaba wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali.

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ku mbuga nkoranyambaga, byatangiriye mu migani ko ku mugoroba w’iryo joro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w’Umudamu w’Inzobe muremure yaba yafashwe yakira indonke.

Amakuru yandi yakurikiyeho, ni uko Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari bagombaga guhurira kuri Hilltop Hotel iherereye i Remera.

Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n’uyu muyobozi.

Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe barimo babara ayo mafaranga, haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje kugira ngo bafatire mu cyuho uyu muyobozi kuko nta budahangarwa [mu gukurikiranwa n’Ubutabera] aba Minisitiri bagira ku buryo yari guhita afatwa.

Gusa nyuma y’ibi byose byavuzwe kuri Minisitiri Munyangaju, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahakanye amakuru yose avuga ko rwaba rwamutaye muri yombi kubera iyo ndonke.

Dr Murangira B.Thierry uvugira RIB, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho ndetse ari ibihuha.

Ati “Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ni ibihuha.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n’ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa