skol
fortebet

UR Huye: Abakinnyi babuze imodoka ibageza ku kibuga imikino irasubikwa

Yanditswe: Monday 01, May 2017

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ ikipe ya Handball ya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye babuze imodoka ibageza ku kibuga bituma imwe mu mikino ya shampiyona ya Handball mu Rwanda yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru isubikwa.
Ibura ry’ iyo modoka ngo ryatewe n’ uko iyo bari basanzwe bakoresha itari ifite ubwishingizi.
Imikino yasubitswe yagombaga gukinirwa mu Karere ka Gatsibo
Es Kigoma Vs ADEGI-Gituza Gs St Aloys Vs UR Huye Es Kigoma Vs St Aloys ADEGI Vs UR Huye.
Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’ ikipe ya Handball ya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye babuze imodoka ibageza ku kibuga bituma imwe mu mikino ya shampiyona ya Handball mu Rwanda yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru isubikwa.

Ibura ry’ iyo modoka ngo ryatewe n’ uko iyo bari basanzwe bakoresha itari ifite ubwishingizi.

Imikino yasubitswe yagombaga gukinirwa mu Karere ka Gatsibo

Es Kigoma Vs ADEGI-Gituza
Gs St Aloys Vs UR Huye
Es Kigoma Vs St Aloys
ADEGI Vs UR Huye.

Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko imikino yari iteganyijwe kubera mu karere ka Gatsibo yasubitswe kubusabe bw’ikipe ya UR Huye kubera ko imidoka yari kugendamo yerekeza ku kibuga nta bwishingizi yarifite.

Avuga ko iyi mikino agombaga kuba ariko ikaza gusubikwa izakinwa ku munsi wa nyuma wa shampiyona uzaba tariki ya 24 na 25 Kamena uyu mwaka.
Umukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru wahuje APR yatsinze ibitego 51-18 Es Urumuri.

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona ya Handball

1. APR 34
2. Police 30
3. Es Kigoma 25
4. ADEGI 22
5. Nyakabanda 21
6. Inyemeramihigo 21.
7. Gs St Aloys 21
8. Es Urumuri 12
9. UR Huye 9
10. GS Rambura 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa