skol
fortebet

Urupfu rwa Kangangi rwashegeshe abarimo Chris Froome n’umugore wa William Ruto

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare w’umunyakenya,Suleiman (Sule) Kangangi, w’imyaka 33, yituye hasi arapfa ubwo yari mu isigawa rya Vermont Overland.
Uyu mugabo yari ku muvuduko ukomeye muri iri isiganwa ryaberaga muri leta zunze ubumwe za Amerika muri ’weekend’ ishize, nk’uko bitangazwa n’ikipe ye.
Abanyakenya benshi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’akababaro ku kubura uyu mukinnyi uzwi cyane mu masiganwa y’igare muri aka karere no mu mahanga.
Chris Froome, umwongereza w’icyamamare mu mukino (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare w’umunyakenya,Suleiman (Sule) Kangangi, w’imyaka 33, yituye hasi arapfa ubwo yari mu isigawa rya Vermont Overland.

Uyu mugabo yari ku muvuduko ukomeye muri iri isiganwa ryaberaga muri leta zunze ubumwe za Amerika muri ’weekend’ ishize, nk’uko bitangazwa n’ikipe ye.

Abanyakenya benshi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’akababaro ku kubura uyu mukinnyi uzwi cyane mu masiganwa y’igare muri aka karere no mu mahanga.

Chris Froome, umwongereza w’icyamamare mu mukino w‘amagare wavukiye muri Kenya, yanditse kuri Twitter ati: “Incamugongo. Ibitekerezo byanjye biri ku nshuti n’umuryango wa Sule.”

Rachel Ruto, umugore wa perezida watowe muri Kenya William Ruto, avuga ko urupfu rwa Kangangi, yavuze ko umuryango mugari w’abakunda igare muri Africa y’i burasirazuba ubuze “inshuti n’intangarugero”.

Kangangi yaserukiye Kenya mu marushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo Commonwealth Games na All Africa Games.

Mu Rwanda, yari azwi n’abakunzi b’uyu mukino ‘nk’intwari’ ya Kenya yitabiriye kenshi iri siganwa, nk’uko yigeze kwitwa n’abakuriye isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Kangangi azwi kandi n’abakunda umukino w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda aho yitabiriye kenshi Tour du Rwanda.

Team Amani, ikipe yakiniraga, yatangaje ubutumwa kuri Instagram buvuga ngo:

“Sule ni kapiteni, inshuti, umuvandimwe wacu. Ni umubyeyi, umugabo wubatse, n’umuhungu w’umuryango. Icyuho kinini kirasigara iyo igihangage kiguye.”

Vermont Overland ni isiganwa rya 95km mu mihanda mibi iri mu misozi, nk’uko biri ku rubuga rw’abaritegura. Abasiganwa bagera kuri 900 bari bitabiriye iryabaye kuwa gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku cyumweru, Ansel Dickey, nyir’iri siganwa, yagize ati: “Vermont Overland ishegeshwe cyane n’urupfu rubabaje rwa Suleiman ‘Sule’ Kangangi”.

Yongeraho ati: “Twihanganishije umuryango we, Team Amani, n’abantu bo muri Kenya bari mu gahinda ko kumubura.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa