skol
fortebet

Ushaka kuyobora Real Madrid yatangaje umutoza mushya yifuza gusimbuza Zidane n’umukinnyi azagarura

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Real Madrid yatangaje ko hagiye kuba amatora mashya ya perezida w’iyi kipe ashobora kuzarangira uwari Perezida Florentino Perez atsindiye manda ya 5 cyangwa agasimburwa.

Sponsored Ad

Uwitwa Enrique Riquelme ushaka guhatana na Perezi yatangaje ko natsinda amatora azirukana Zinedine Zidane akamusimbuza Jurgen Klopp hanyuma akanagarura Cristiano Ronaldo.

Mu cyumweru gishize nibwo Perez yatangaje ko amatora ya Perezida mushya wa Real Madrid ari hafi aho nawe biteganyijwe ko azahatanira manda ya 5 yo kuyobora iyi kipe y’ubukombe.

Perez w’imyaka 74 yatsinze amatora bitamugoye kubera ibigwi bye ariko kuri iyi nshuro agiye guhangana byeruye n’umuyobozi wa Cox Energy witwa Riquelme.
Bwana Riquelme w’imyaka 32 afitiye imigambi ikomeye Real Madrid natsinda Perez,irimo kwirukana Zidane.

Uyu muherwe yabwiye El Partidazo de COPE,yagize ati “Ntabwo Zidane yambera umutoza.Ikipe ishinzwe abatoza itangire irambagize izina rikomeye.

Nkunda cyane Klopp ariko na Raul ari gukora neza cyane.Byamuhesha agaciro.”

Kugarura umukinnyi w’ibihe byose wa Real Madrid,Cristiano Ronaldo ngo byaba ikintu cya mbere yakora.Ati “Nashyize ku meza ko twagarura Cristiano Ronaldo kuko yahagarariye neza umupira n’ikipe ya Real Madrid.”

Ronaldo yavuye muri Real Madrid mu mpeshyi y’umwaka wa 2018 yerekeza muri Juventus ariko bivugwa ko ashobora kugaruka.

Klopp yigeze gutangaza ko azasoza akazi k’ubutoza yishimye naramuka agiriwe icyizere agatoza Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa