skol
fortebet

Uwabaye Guverineri mu ntara ebyiri yagizwe umuyobozi wa Police FC

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Police Football Club yatangaje ko yabonye umuyobozi mushya usimbura ACP Yahaya Kamunuga uherutse guhabwa izindi nshingano muri Polisi y’u Rwanda.
Munyantwali Alphonse wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ni we muyobozi mushya wa Police FC nk’uko byemejwe n’Ubunyamabanga bukuru bw’iyi kipe.
Munyantwali Alphonse ni we muyobozi mushya wa Police FC nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe akaba n’Umuvugizi wa yo, CIP Bikorimana Obed mu kiganiro yahaye itangazamakuru. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police Football Club yatangaje ko yabonye umuyobozi mushya usimbura ACP Yahaya Kamunuga uherutse guhabwa izindi nshingano muri Polisi y’u Rwanda.

Munyantwali Alphonse wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, ni we muyobozi mushya wa Police FC nk’uko byemejwe n’Ubunyamabanga bukuru bw’iyi kipe.

Munyantwali Alphonse ni we muyobozi mushya wa Police FC nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe akaba n’Umuvugizi wa yo, CIP Bikorimana Obed mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman) mu gihe Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice Chairman).

Uyu muyobozi mushya w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, si mushya mu ruganda rw’umupira w’amaguru kuko yigeze kuba umuyobozi w’Amagaju FC ubwo yari ikiri mu cyiciro cya Kabiri ndetse arayizamura.

Munyentwali yigeze kuyobora Intara y’Amajyepfo ari Guverineri ndetse yanabaye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Munyantwali Alphonse ni Umugabo wububatse, yize amategeko muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yarigishije, aba umusirikare ndetse akora imirimo inyuranye mu nzego za Politiki.

Amashuri yisumbuye yize mu iseminari nto yo ku Karubanda, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, nyuma yaho yagiye kwimenyereza mu Rukiko rw’Arusha aranahakora, nyuma ayobora Akarere ka Nshiri, ahava ajya mu Karere ka Nyamagabe, ayobora nyuma ziriya ntara twavuze haruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa