Uwahoze akinira Man United yakoze ubukwe bwe n’umukunzi we gusa
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Alex Telles yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we, Vitoria Telles.
Aba bombi bakoreye ibirori by’ubukwe bwabo ahitwa Maldives,muri iki gihe shampiyona zahagaze kubera ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.
Vitoria yasangije amafoto yambaye imyenda y’ubukwe ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yagaragaye yambaye ikanzu yera,anafashe indabyo z’umuhondo.
Aba bombi bari basanzwe babana gusa biyemeje kubishyira ku mugaragaro.
Vitoria yagize ati: "Yego! Nakoze ubukwe! twari twaramaze gushyingiranwa mu mpapuro ... nk’uku kwezi, tariki ya 28, umwaka ushize!.
"Mfite amarangamutima cyane! Nta n’amagambo mfite yasobanura uko merewe!"
Vitoria yanasangije videwo ye na Telles basohokanye ahantu heza hafi y’inyanja.
Telles, ubu ukinira Al-Nassr hamwe na Cristiano Ronaldo, na we yasangiye abamukurikira ibirori bya nyuma y’ubukwe bari gufta ifunguro rya nimugoroba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *