skol
fortebet

Uwahoze akinira Man United yakoze ubukwe bwe n’umukunzi we gusa

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Alex Telles yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we, Vitoria Telles.

Sponsored Ad

Aba bombi bakoreye ibirori by’ubukwe bwabo ahitwa Maldives,muri iki gihe shampiyona zahagaze kubera ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.

Vitoria yasangije amafoto yambaye imyenda y’ubukwe ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagaragaye yambaye ikanzu yera,anafashe indabyo z’umuhondo.

Aba bombi bari basanzwe babana gusa biyemeje kubishyira ku mugaragaro.

Vitoria yagize ati: "Yego! Nakoze ubukwe! twari twaramaze gushyingiranwa mu mpapuro ... nk’uku kwezi, tariki ya 28, umwaka ushize!.

"Mfite amarangamutima cyane! Nta n’amagambo mfite yasobanura uko merewe!"

Vitoria yanasangije videwo ye na Telles basohokanye ahantu heza hafi y’inyanja.

Telles, ubu ukinira Al-Nassr hamwe na Cristiano Ronaldo, na we yasangiye abamukurikira ibirori bya nyuma y’ubukwe bari gufta ifunguro rya nimugoroba.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa