skol
fortebet

Uwahoze ari Kapiteni wa Uganda Cranes yarashwe na polisi yo muri Uganda

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Geoffrey Massa wari kapiteni wa Uganda Cranes mu gikombe cya Afurika giheruka yarasiwe mu modoka ye na Polisi ya Uganda kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga ndetse biravugwa ko we ni umugore bari kumwe bombi bakomerekeye muri uku kurasa kwabaye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru NTV Uganda aravuga ko ibi byabereye mu gace kitwa Kireka mu mugi wa Kampala aho bivugwa ko uyu mukinnyi yaparitse mu buryo butemewe imodoka ye hanyuma polisi y’iki gihugu yaza kumureba agahita atwara imodok ye ku (...)

Sponsored Ad

Geoffrey Massa wari kapiteni wa Uganda Cranes mu gikombe cya Afurika giheruka yarasiwe mu modoka ye na Polisi ya Uganda kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga ndetse biravugwa ko we ni umugore bari kumwe bombi bakomerekeye muri uku kurasa kwabaye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru NTV Uganda aravuga ko ibi byabereye mu gace kitwa Kireka mu mugi wa Kampala aho bivugwa ko uyu mukinnyi yaparitse mu buryo butemewe imodoka ye hanyuma polisi y’iki gihugu yaza kumureba agahita atwara imodok ye ku muvuduko mwinshi byatumye irasa amapine y’imodoka ye kugira ngo ahagarare.

Itangazo ryasohowe na polisi ya Uganda riragira riti “ Iki gikorwa cyabaye ubwo polisi yari ku burinzi yaketse ko umuntu wari uparitse nabi mu nzira ngali ya Namboole yaba ari umugizi wa nabi niko gushaka kumwegera ngo irebe uwo ariwe.Massa yaje guhita atwara imodoka ye ku muvuduko mwinshi iyo polisi ibona ko ari umugizi wa nabi niko kurasa amapine y’imodoka ye mu rwego rwo kumuhagarika. Muri uko kurasa nibwo umugore wari kumwe na Massa yaje gukomereka.Ubwo iyi modoka yendaga guhagarara Massa yagonganye ni umu motari wari imbere ye byatumye akomereka ku gahanga.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Massa Geoffrey ni umugore bari kumwe witwa Josephine Maliza bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho gusa nta numwe wapfiriye cyangwa ngo akomerekere bikomeye muri iyi mpanuka yatewe no kurasa gusa polisi yatangaje ko igiye gukora iperereza ryimbitse.

Massa yakinnye nk’uwabigize umwuga mu bihugu bitandukanye nka misiri,Cyprus na Afurika y’epfo.

Ibitekerezo

  • Ntiwumva abapolice bakora kinyamwuga ureke abazi kurasa mu kico gusa

    umva nawe ubwo se umuntu wize kurasa iyo arashe mukico nibwo aba atari umunyamwuga?
    ahubwo uyu urasa amaguru niwe utari umunyamwuga kuko ndumva naho yize kurasa amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa