skol
fortebet

Uwahoze atoza Amavubi ari mu mazi abira nyuma y’aho abakinnyi be basabye ko yirukanwa

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza Stephen Constantine wahoze atoza Amavubi ashobora kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’Ubuhinde nyuma y’aho abakinnyi bakomeye b’iyi kipe basabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buhinde AIFF ko yirukanwa.
Uyu mutoza w’Umwongereza wafashije Amavubi kugera ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu mateka,ari mu mazi abira kuko abakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu basabye ko yakwirukanwa nubwo yari amaze kuzamura Ubuhinde.
Benshi muri aba bakinnyi baratangaza ko batishimiye uburyo (...)

Sponsored Ad

Umutoza Stephen Constantine wahoze atoza Amavubi ashobora kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’Ubuhinde nyuma y’aho abakinnyi bakomeye b’iyi kipe basabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buhinde AIFF ko yirukanwa.

Uyu mutoza w’Umwongereza wafashije Amavubi kugera ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu mateka,ari mu mazi abira kuko abakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu basabye ko yakwirukanwa nubwo yari amaze kuzamura Ubuhinde.

Benshi muri aba bakinnyi baratangaza ko batishimiye uburyo abakinisha mu kibuga ndetse n’uburyo bw’imikinire ye aho basabye Praful Patel perezida wa AIFF kuba yirukanwe mbere y’imikino y’igikombe cya Asia kizaba 2019.

Uretse u Rwanda uyu mugabo yageze no mu Buhindi butari buzwi abugira ikipe itinyitse dore ko yabufashije kujya mu gikombe cya Asia ndetse abuvana ku mwanya wa 173 ku isi yabusanzeho abugeza mu makipe 100 ya mbere ku isi ibintu baherukaga mu mwaka wa 1997.Ubuhinde bumaze imikino 11 budatsindwa kubera Constantine.

Aba basore barashinja kandi Constantine kubashyiraho igitsure cyane iyo bari mu ikipe y’igihugu ibintu bavuga ko batishimira gusa amakuru akavuga ko Ubuyobozi bwa AIFF butiteguye kwirukana uyu mugabo kubera ukuntu bbumukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa