skol
fortebet

Antoine Hey yatunguwe n’umutoza bivugwa ko agiye gutoza Amavubi

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umudage wahoze atoza Ikipe y’Igihugu “Amavubi”,Antoine Hey, yatangajwe no kumva ko mwenewabo Torsten Frank Spittler bivugwa ko yatozaga mu cyiciro cya gatanu agiye guhabwa akazi ko gutoza ’Amavubi’.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwa X, Antoine Hey watoje Amavubi kuva mu 2017 kugeza mu 2018, yatangajwe n’ubutumwa bwatangajwe na IGIHE Sports bwavugaga ko Torsten Frank Spittler ari we Mutoza w’Ikipe y’Igihugu mushya.

Uyu mugabo yasubije asa nk’utunguwe n’iyo nkuru ati “Ngo nde?”.

Abanyarwanda benshi batanze ibitekerezo basobanuza Antoine Hey impamvu atangajwe n’uyu mutoza, avuga ko “nta yandi magambo yo kongeraho”.

Uwitwa Ukuri yavuze ko uyu mutoza avuye mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage.

Ati “Uyu mutoza avuye gutoza mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage.”

Hey utoza Myanmar, yahise amusubiza ati “Yego ariko na bwo yamanutse mu Cyiciro cya Gatandatu.”

Uwitwa ‘No Face’ yasabye Hey kubabwira byinshi kuri uyu mutoza, undi na we avuga ko nta kindi yarenzaho.

Ku wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023, ni bwo amakuru yasakaye ko Torsten Frank Spittler yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ariko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko bakiri mu biganiro n’ugomba gutoza Amavubi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko umutoza azatangazwa mu minsi 10 iri imbere.

Bivugwa ko uyu mugabo yifuza kujya ahembwa ibihumbi 30$ yaba ariyo menshi ahawe umutoza mu mateka.

Harabura iminsi 17 kugira ngo u Rwanda rutangire urugendo rwo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026,rukina na Zimbabwe i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa