skol
fortebet

Uwakiniye Arsenal yahishuye ukuntu abakinnyi bigeze kugaba igitero kuri Wenger yagurishije abakinnyi bakomeye

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka yashize,ikipe ya Arsenal yafataga kurangiza muri bane ba mbere muri Premier League nk’igikombe cyayo, ariko abakinnyi bamwe bakunze guhura na Arsene Wenger igihe yagurishaga abakinnyi bakomeye - nk’uko Jack Wilshere abitangaza.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Gunners yizera ko Mikel Arteta ashobora guhesha iyi kipe igikombe cya mbere cya Premier League kuva 2004.

Nubwo Arsenal yagurishaga abakinnyi bakomeye mu myaka yashize, Wenger yakomeje kugumisha Arsenal mu makipe ane ya mbere akina champions League mu myaka 19 ikurikiranye hagati ya 1998 na 2017.

Icyakora, Wilshere avuga ko ibyo hari icyo byangije, ati: "Mvugishije ukuri, nk’itsinda ry’abakinnyi twari tuzi ko kurwanira kuza muri bane ba mbere arirwo rwego rwacu.

“Manchester City yari imaze kuzamuka, yakoresheje amafaranga menshi igura Nasri na Adebayor. Manchester United yari ikiri hamwe na Wayne Rooney, Nemanja Vidic, Rio Ferdinand.

"Twari tuzi ko tuzahora turi hasi."

Yakomeje ati: “Ndibuka ko twishimiraga kuza muri bane ba mbere nk’igikombe. Byari bigoye ko abafana babyumva kubera Invincibles.

Ndibuka rimwe mu myaka yanjye ya mbere tujya kwitegura umwaka w’imikino, Adebayor yagiye, Kolo yagiye. Twari muri Autriche.

Ntabwo nari mu biganiro ariko Fabregas, Van Persie, Nasri, Gallas bagiye kuri Arsene baramubaza bati:" Bimeze bite? Turagana he nk’ikipe?."

Umwe mu bakinnyi bagurishijwe na Wenger bikababaza abafana ni Van Persie muri Manchester United mu mpeshyi ya 2012 kuri miliyoni 30 z’ama pound -ibi biracyababaza bamwe mu bafana ba Arsenal kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa