skol
fortebet

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye Tour du Cameroon

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

Uwizeyimana Bonaventure yanditse amateka yo kwegukana irushanwa rya Tour du Cameroon ryabaga ku nshuro ya 15, nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondo ku gace ka 5 yegukanye, bikarangira ntawe ubashije kuwumwambura.

Sponsored Ad

Uwizeyimana na bagenzi be bari bagize Team Rwanda muri Tour du Cameroon babashije kuzibira abanya Slovakia 2 bari bamukurikiye mu gace ka nyuma kabaye uyu munsi kavaga ahitwa Bafia kerekeza mu murwa mukuru wa Cameroon Yaounde ku ntera y’ibirometero 122 na metero 800,begukana uyu mwenda w’umuhondo.

Bonaventure yeretse igihandure abanya Slovakia 2 bari bamukurikiye

Aka gace ka 8 kegukanwe n’umunya Cameroon witwa Sikandji Ghislain wakoresheje amasaha 3 iminota 10 n’amasegonda 47, asiga igikundi cya 2 cyarimo Uwizeyimana Bonaventure warangije ku mwanya wa 7, umunota umwe n’amasegonda 32.

Team Rwanda yabaye hafi Uwizeyimana kugeza yegukanye Tour du Cameroon

Uko abandi banyarwanda bitwaye:

Byukusenge yarangije ku mwanya wa 4 asizwe iminota 5 n’amasegonda 25,Ukiniwabo Rene Jean Paul yarangije ku mwanya wa 6 asizwe iminota 5 n’amasegonda 44 na Bonaventure wa mbere.

Undi mwenda w’umuhondo utashye mu Rwanda

Munyaneza Didier yarangije ku mwanya wa 12,Hadi Janvier ku wa 17,Nsengimana Jean Bosco ku wa 19 mu gihe Ukiniwabo Rene Jean Paul ariwe wegukanye umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza na Team Rwanda yabaye iya mbere muri iri rushanwa.

Bonaventure Uwizeyimana ageze ikirenge mu cya wari umaze iminsi yitwara neza mu marushanwa akomeye muri Afurika dore ko yatwaye La Tropicale na Tour de l’Espoir.

Bonaventure atanze ubutumwa bukomeye kuri Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa