skol
fortebet

Valens Ndayisenga akomeje kwigaragaza mu marushanwa y’i Burayi

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore w’ Umunyarwanda Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team akomeje kwitabira amarushanwa y’ i Burayi aho kuri ubu ari guhatana mu irushanwa riri kubera muri Slovenia “Tour de Slovenie”.Kugeza ubu ari mu bakinnyi 50 ba mbere ku rutonde rusange.
Uyu musore watwaye Tour du Rwanda umwaka ushize akomeje kwitabira amasiganwa yo ku mugabane w’Iburayi ikipe ye iba yatumiwemo ndetse akanigaragaza cyane dore ko kugeza ubu ari ku mwanya wa 50 ku rutonde rusange rw’iri rushanwa aho ari (...)

Sponsored Ad

Umusore w’ Umunyarwanda Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Tirol Cycling Team akomeje kwitabira amarushanwa y’ i Burayi aho kuri ubu ari guhatana mu irushanwa riri kubera muri Slovenia “Tour de Slovenie”.Kugeza ubu ari mu bakinnyi 50 ba mbere ku rutonde rusange.

Uyu musore watwaye Tour du Rwanda umwaka ushize akomeje kwitabira amasiganwa yo ku mugabane w’Iburayi ikipe ye iba yatumiwemo ndetse akanigaragaza cyane dore ko kugeza ubu ari ku mwanya wa 50 ku rutonde rusange rw’iri rushanwa aho ari imbere y’abasore basanzwe bazwi nka Mark Cavendish,Filippo Pozzato n’abandi.

Ku munsi wo ku wa gatandatu taliki ya 17 kamena ubwo bakinaga agace kagoranye kurusha utundi muri iri rushanwa (Queen Stage) uyu musore yarigaragaje cyane arangiza ku mwanya wa 48 nubwo yasizwe n’uwagatwaye umunya pologne Rafal Majka ukinira Bora Hansgrohe iminota 15 n’amasegonda 27 ko uyu munya Polonye yakoresheje amasaha 4 iminota 34 n’amasegonda 08.

Ku rutonde rusange uyu munyarwanda ari ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 137 bakiri muri iri rushanwa aho arushwa iminota 19 amasegonda 19 ni uwa mbere ariwe Rafal Majka umaze gukoresha amasaha 12 iminota14 n’amasegonda 35 nyuma y’aho bamaze gukina uduce 3 mu duce 4 tugize iri rushanwa rirasozwa uyu munsi.

Iyi ntabwo ari yo nshuro ya mbere Valens Ndayisenga akinnye irushanwa ry’i Burayi ari kumwe n’ikipe ye ya Tirol Cycling kuko no mu kwezi kwa kane uyu mwaka yakinnye irushanwa rya Tour of Alps nubwo ataryitwayemo neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa