skol
fortebet

Vincent de Gaulle yafashe mu mugongo ikipe ya Brazil yatikiriye mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle yafashe mu mugongo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brezil nyuma y’aho ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol ikoreye impanuka y’indege kuwa Kabiri tariki 29 Ugushyingo uyu mwaka.
Indeye yari itwaye abagenzi bagera kuri 81. Muri abo bagenzi harimo n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Brezil.Yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu mujyi wa Medellin muri Colombia aho yari igiye gukina umukino wa nyuma wa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle yafashe mu mugongo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brezil nyuma y’aho ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol ikoreye impanuka y’indege kuwa Kabiri tariki 29 Ugushyingo uyu mwaka.

Indeye yari itwaye abagenzi bagera kuri 81. Muri abo bagenzi harimo n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Brezil.Yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu mujyi wa Medellin muri Colombia aho yari igiye gukina umukino wa nyuma wa Copa Sudamericana.

Nzamwita Vincent de Gaule [FERWAFA] yunamiye ikipe yo muri Brezil yaguye mu mpanuka y’indege

Mu butumwa buri ku rukuta rwa FERWAFA, Nzamwita yoherereje mugenzi we wo muri Brezil, Marco Polo Del Nero, yagize ati "Birababaje kumva aya makuru ateye agahinda yerekeye impanuka y’indege".

Arongera ati "Mu izina ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, abayobozi, abakozi, abanyamuryango n’abakinnyi ndetse n’umuryango w’umupira w’amaguru, turabihanganishije ku bw’iyo mpanuka yaguyemo ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol."

Nzamwita yakomeje yihanganisha abafana b’iyi kipe ndetse n’umuryango w’umupira w’amaguru, abanyamakuru ndetse n’abaturage bo muri Brezil, ababwira ko umupira w’amaguru mu Rwanda wunamiye Chapecoense ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka yabereye muri Colombia.”

Abayobozi n’abatoza b’ikipe ya Chapecoense ni bamwe mu bantu bagera kuri 76 baguye muri iyi mpanuka, aho yari igiye gukina umukino ubanza na Atletico Nacional yo muri Colombia.

Ikipe ya Atletico Nacional yafashe umwanzuro wo guha igikombe iyi kipe igikombe bari bagiye gukinira ku mukino wa Nyuma. Copa Sudamericana muri Amerika y’Amajyepfo ni irushanwa rigereranwa n’igikombe cya Europa League cyo ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’imyaka 43 nibwo bwa mbere Chapecoense yari igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa. .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa