skol
fortebet

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga yatangaje amasomo bakuye mu gusezererwa na Gor Mahia

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza saa saba z’amanywa nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yageze mu mwiherero i Shyorongi ivuye mu gihugu cya Kenya isezerewe na Gor Mahia muri CAF Champions league ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakh Muganga yatangarije itangazamakuru uko ubuyobozi bwakiriye urugendo rw’ikipe ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Yagize ati: ”Twaje kwakira aba basore nyuma y’urugendo bavuyemo, gutsindwa birababaza kandi cyane nk’uko byaraye bibaye nimugoroba ntitwabyakiriye neza kuko ntabwo ari cyo cyari icyerekezo n’intego yacu gusa mu mupira uko babivuga turategura n’abandi bagategura.”

”Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w’amaguru n’abafana bacu muri rusange mu by’ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y’inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w’amaguru niko bigenda.”

”Biri mu byo nari maze kubwira aba basore kubera ko twe turi abakoresha, utaje bakigera hano ngo ubabwire, unabereke ko ubashyigikiye muri ubwo buryo birashoboka ko bavuga bati ubwo ari ikipe y’ingabo turahura nabo ari ibinyafu. Nibyo twaberetse ko gutsindwa ntawe ushobora kubyishimira na gato cyane urebye ikerekezo dufite ariko tunabereka ko aya ari amasomo bakuyemo.”

”Twabateguje ko ibyo byarangiye tubereka ko Champions league bagomba kuyitegura bahereye kuri shampiyona yacu, bakitwara neza uko bikwiriye maze bakazagira n’ayo mahirwe yo gusubirayo bagakosora ibyo batakoze neza.”

Yasoje yongera gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ ingabo, abakunzi n’ abafana ba APR FC byumwihariko ko nkuko yari yabikoze no kuri Twitter ya APR agira ati “nimwihangane mu mupira w’amaguru niko bigenda, igihe cyose Ifirimbi itarahuhwamo ibintu byose biba bishoboka.”

Yagize ati: ”Mutubabarire turatsinzwe nanone turize turatangira gutegura bundi bushya, APR FC urugamba rwa Champion 2020-21 irahita irutangira ubu. Amaso mureke ariho tuzayerekeza, ubuyobozi bwa APR FC bazakomeza guharanira kubashakira ibyishimo kdi si kera tuzishima bikwiye.”

Source: APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa