skol
fortebet

Visi perezida wa APR FC yavuze ko abakinnyi bava muri APR FC bakajya mu yandi makipe yo mu Rwanda ari uguhunahuna

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwishimira igikombe cy’Intwari 2019 baheruka gutwara batsinze Rayon Sports tariki ya 1 Gashyantare 2019, visi perezida wa APR FC, Gen.Mubaraka Muganga ,yavuze ko abakinnyi bahoze muri APR FC bakayivamo bagiye guhunahuna.

Sponsored Ad

Visi perezida wa APR FC,yakuriye inzira ku murima abakinnyi bavuye muri iyi kipe bakaba bifuza kuyigarukamo ndetse avuga ko bayivuyemo bagiye guhanahuna mu yandi makipe.

Yagize ati “Umukinnyi mwiza wese mu Rwanda ari umunyarwanda nta kizamubuza kuza muri APR FC kuko dutanga ayo mahirwe, umwiza wese ushoboka muzamubona muri APR FC. Abagiye bakajya batubeshya ngo babibye barabatwara, bazagende bagiye bagume iyo muri izo kipe zindi. Duha amahirwe umukinnyi yo kujya hanze, agiye hanze yagaruka ariko avuye muri APR FC akajya ahandi mu Rwanda njyewe mbifata nko guhunahuna kandi hahunahuna inyamaswa”.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com,Gen.Mubaraka yavuze ko hari abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu yandi makipe yo mu Rwanda kuri ubu bakaba bari gukomanga bifuza kuyigarukamo, ngo bazabafasha bisanzwe ariko ntibazabemerera kugaruka muri APR FC nk’abakinnyi.

Gen.Mubarak yavuze ko abakinnyi b’abanyarwanda bajya hanze bakagaruka bashobora kwakirwa muri APR FC.


Gen.Mubarak yashimiye abakinnyi ba APR FC batsinze Rayon Sports bakegukana igikombe cy’intwari

Ibitekerezo

  • Mbega mbega imvugo nyandagazi idakwiye General!!!

    Ubu si ubufana ni ubusazi kabisa budakwiye kuba mu buyobozi bw’ikipe nka APR FC...

    Biteye agahinda, birababaje, ndetse busebeje umuntu wari wubashywe avuga imvugo nk’iz’imbobo , guhunahuna!!!!!! ahubwo c ko hahunahuna imbwa mu mayezi ubwo abo bakinnyi mbese ni imbwa zimoka naho Rayon ikaba ikimoteri, ahubwo c kuva muri Apr ni icyaha , na Real na Barça bazivamo nkaswe ako gakipe katararenga no ku Giticyinyoni gusa iryo peti ntirijyanye n’imvugo ,gusa ntimukeke ko ari ugusebya gusa ahubwo ni urwango rwuzuye inda rumurimo ariko Rayon yabayeho kuva kera irwanywa, za Pantheres zarayirqanyije,za Eclaire zarayirwanyije za EGENA zarayirwanyije ariko nanubu iracyariho

    ntabwo mpamya ko Gen Moubrak yavuga gutya.abaye yabivuze icyubahiro afite yaba agitesheje agaciro
    usibye n’abakinnyi yabonye bakuze n’umwana yibyariye yakina muyandi ma equipe

    Iki kijambo ni kibi,ubundi hahunahuna imbwa;ibi rero ni ugusebanya kandi Afande ntibimukwiriye ko asebanya bene kariya kageni;abakinnyi bose ntibakina muri APR kandi ntikwiye kuba nka gereza ku buryo kuyijyamo cg kuyivamo byaba ari nko guca inka amabere.Respect.

    Icyaro umuntu akivamo ariko cyo ntikimuvamo, umuyobozi burya yakagombye kumenya icyo akwiye kuvuga n’igihe akivugira. Mbona APR atariyo yonyine irerera igihugu abakinnyi bazagikinira kandi abakinnyi bose beza nibayijyamo nta competion izabaho bizatuma APR iba Star a domicile, njye sindi kumwe nawe

    Iyi mvugo nt’ikwiye kuvugwa na General wo mu ngabo z’u Rwanda. Muzamumbarize niba azi Panthère noir cg Eclaire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa