skol
fortebet

Volleyball: ikipe y’igihugu ya Beach volley yaraye yerekeje muri Autriche

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Nzayisenga Charlotte na Denise Mutatsimpundu baraye berekeje I Vienne muri Autriche aho bagiye kwitabira igikombe cy’isi cy’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (FIVB Beach Volleyball World Championships 2017) kigomba gutangira uyu munsi ku italiki ya 28 Nyakanga kikazasozwa taliki ya 06 kanama uyu mwaka.
Iyi kipe iri kumwe ni umutoza Paul Bitok yisanze mu itsinda rikomeye ririmo amakipe y’ibigugu nka Brazil, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada aho bari mu itsinda rya I.
Aba (...)

Aba bakobwa bari bamaze iminsi bitoreza ku kibuga cy’umucanga cya Hotel Golden Tulip baratangira gukina uyu munsi aho bahera ku ikipe ya Brazil ikomeye cyane muri uyu mukino.

Uretse iyi kipe ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yitabiriye igikombe cy’isi, muri Volleyball isanzwe ikipe y’igihugu y’abagore ubu iri muri Kenya aho bitabiriye imikino y’akarere ka gatanu iratangira kuri uyu wa gatanu aho bari kumwe n’amakipe nka Misiri, Uganda na Kenya yatwaye igikombe cy’Afurika 2015 imikino irabera muri Gymnase ya Kasarani mu mugi wa Nairobi.

Amakipe 2 ya mbere azahita abona itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Cameroon guhera taliki ya 7 kugeza kuya 14 Ukwakira uyu mwaka aho Kenya igomba kubona itike kabone nubwo itaba yaje muri aya 2 muri iyi mikino igiye kumara iminsi 3.

Amakuru agera ku muryango ni uko ikipe ya Misiri itaragera muri Kenya ndetse hakomeje kwibazwa impamvu yatingije iyi kipe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa