skol
fortebet

Volleyball:u Rwanda rwegukanye umwanya wa 5 mu mikino nyafurika

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball yegukanye umwanya wa 5 mu mikino nyafurika iri kubera mu Misiri aho yatsinze Libya amaseti 3-2 kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017.

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda yatsinze Libya mu mikino nyafurika amaseti 3-2 mu guhatanira umwanya wa 5 muri iyi mikino imaze iminsi ibera mu Misiri.

Nyuma yo gusezererwa ku buryo bworoshye na Misiri batsinzwe amaseti 3-0 (25-14,25-18,25-14) mu mikino ya 1/4 ,abasore b’u Rwanda babashije kwihagararaho batsinda Libya amaseti 3-2 (25-19,25-18,12-25,24-26,15-13) bituma begukana umwanya wa 5 muri iyi mikino nyafurika iri kugana ku musozo.

Nubwo u Rwanda rwatsinze Libya ntirwabashije kugera ku ntego rwari rwiyemeje yo kuza mu makipe 3 ya mbere kugira ngo rubashe kwitabira imikino y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa