skol
fortebet

Wa musifuzi washinjwe irondaruhu ku mukino wa PSG na Istanbul Basaksehir yisobanuye

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Umusifuzi wo mu gihugu cya Romania witwa Sebastian Coltescu uherutse gukora amahano ku mukino wa PSG na Istanbul Basaksehir akavuga amagambo yafashwe nk’irondaruhu bigatuma uyu mukino usubikwa yahakanye ko atagira ivangura.

Sponsored Ad

Ku murogoba wo ku wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020 umukino wa nyuma w’amatsinda ya Champions League wahuje PSG na Istanbul Basaksehir ku kibuga cya Parc des Princes wasubitswe ku munota wa 14 nyuma y’aho umusifuzi wa Kane ukomoka muri Romania,Sebastian Coltescu ashinjwe kubwira amagambo y’irondaruhu Pierre Achille Webo usanzwe ari umutoza wungirije Okan Buruk muri Basaksehir.

Intandaro ya byose ni ikarita itukura yahawe Webo, ariko umusifuzi wa kane ubwo yabwiraga umusifuzi wo hagati Ovidiu Hațegan ugomba kuyihabwa yakoresheje imvuga igira iti ‘ala negru’ bivuga ngo ‘umuhungu w’umwirabura’.

Uyu mutoza w’Umunya Cameroun yahise arakara ndetse atangira guterana na we amagambo mbere y’uko bagenzi be baza bamusanga.

Ibi byateje akavuyo kenshi,abakinnyi ku mpande zombi bava mu kibuga umukino usubikwa utyo gusa waje gusubukurwa mu ijoro ryakeye ubwo PSG yatsindaga iyi kipe ibitego 5-1.

Uyu musifuzi wahinduwe,yageze iwabo aganira n’ikinyamakuru Prosport akibwira ko nta rondaruhu agira.

Ati “Sinzigera nsoma ibinyamakuru mu minsi mike igiye gukurikiraho.umuntu wese unzi azi ko ntagira irondaruhu.Icyo nicyo nizeye.”

UEFA yijeje ko igiye gukora iperereza kuri uyu musifuzi Coltescu aho bivugwa ko ashobora guhagarikwa imikino 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa